in ,

Safi Madiba yavuze ukuri kubyo kuba yarakubitwaga na Nizzo

Umuririmbyi Niyibikora Safi wahoze mu itsinda rya Urban Boyz akaza kurivamo, yagize icyo avuga ku makuru avuga ko ngo yaba yarajyaga akubwitwa na Nizzo baririmbanaga mu itsinda rimwe.

Safi Madiba aherutse gutangaza ko yamaze gukura ake karenge mu itsinda rya Urban Boyz, kuri ubu akaba asigaye abarizwa muri Label yitwa The Mane, mu gihe Urban Boyz basigaye ari babiri (Nizzo na Humble G).

Safi Madiba asigaye abarizwa muri The Mane

 

Hari amakuru aherutse gucicikana hirya no hino avuga uburyo ngo Nizzo yajyaga akubita Safi kakavaha, ndetse ngo yigeze kumukubita ingumi yenda kumukuramo ijisho, ariko Imana ikinga ukuboko.

Nizzo Kabossi aherutse gutangariza itangazamakuru ko ayo makuru Atari yo, ngo ahubwo abantu bavuga ibyo bashaka kandi nta muntu wabacecekesha.

Nizzo yavuze ko ibyo ari amagambo y'abantu
Nizzo yavuze ko ibyo ari amagambo y’abantu

Safi Madiba nawe yatangaje ukuri ku bijyanye n’iyi mirwano yavugwaga hagati ye na Nizzo, aho yashimangiye ko ari ibihuha.

Safi Madiba yagize ati “Ntago aribyo, icyabayeho nacyita nko gushyamirana, mu yindi mvugo babyita intonganya, hari igihe habaho gutongana maze abantu bakabivuga ukwabo, urugero nshobora gutongana n’umuntu, uwatubonye akavuga ko twicanye.”

Safi yavuze ko habagaho intonganya ariko abantu bakabivuga uko bitari
Safi yavuze ko habagaho intonganya ariko abantu bakabivuga uko bitari

Safi Madiba yabajijwe niba akivugana nabo yasize muri Urban Boyz (Humble G na Nizzo) maze asubiza ko uretse kuba batavugana none, ngo na mbere hose byari bigoranye kuvugana nabo.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

UmunyaRwandakazi ukunzwe cyane yashyize hanze video ishotora abasore ari kurata igitsina cye (video)

Kigali : Monaco Cafe yabateguriye ahantu heza ho gusohokera n’umuryango wawe