in

Kanye West yongeye kugaragaza ko urukundo rwe n’umugore we mushya rumaze gushinga imizi (AMAFOTO)

Ku nshuro ya mbere umuhanzi Kanye West n’umugore we mushya Bianca Censori bagiranye ibihe byiza na North ,umwana w’umuhungu w’umuhanzi Kanye West n’umunyamideli Kim Kardashian .

Inkuru dukesha ikinyamakuru Tmz ivuga ko Kanye West (Ye) na Bianca bajyanye na North muri  Universal Studios Hollywood kuwa kane  bakahakinira imikino ya Basketball ariko kandi ko mu mafoto bafashwe ntawagaragaye anezerewe ,yaba Bianca cg North umuhungu wa Kanye West.

Tmz ikavuga ko kuba Kanye West yahuje umuhungu we mukuru North na Bianca ari ikimenyetso cyiza cy’uko urukundo rwabo rumaze gushinga imizi, kuko ngo n’igihe Kim Kardashian wahoze ari umukunzi wa Kanye West yari mu rukundo na Pete Davidson  nawe yamaranaga igihe na North na Pete.

Mbere y’amasaha yuko bafotorwa bajyanye na North gukina Basketball ,Kanye West n’umugore we mushya Bianca bari bafotowe  bagiye guhaha muri Melrose Place n’umunyamideli ukomeye.

Kanye West n'umugore we Bianca bagiranye ibihe byiza na North
Kanye West n’umugore we Bianca bagiranye ibihe byiza na North

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubushyuhe bwari burembeje abanya Kigali bugatuma badasinzira havuzwe icyabuteraga n’ikizabugabanya

Bagore beza, dore ibindi bintu abagabo bakunda atari imibonano mpuzabitsina