in

Ubushyuhe bwari burembeje abanya Kigali bugatuma badasinzira havuzwe icyabuteraga n’ikizabugabanya

Ubushyuhe bwari burembeje abanya Kigali bugatuma badasinzira havuzwe icyabuteraga n’ikizabugabanya.

Meteo Rwanda ibinyujije ku rubuga rwa Twitter, yasangije amakuru y’uko ikirere cyari gihagaze mu kwezi kwa Gashyantare, iteganyagihe ry’ukwezi kwa Werurwe inatangaza inkuru nziza y’uko ubu bushyuhe bukabije buzagabanuka.

Ati “Iki kigero cy’ubushyuhe gisanzwe kiboneka mu Mujyi wa Kigali rimwe na rimwe cyane cyane mu kwezi kwa Gashyantare ndetse bwigeze no kugeza kuri 35°C ku itariki ya 22 Gicurasi 2005. Ikidasanzwe cyabaye ni ukugira iki gipimo iminsi ine ikurikiranye mu ntangiriro za Werurwe.

Ibi byatewe nuko hatse izuba ryinshi nta mvura igwa ariko imvura iteganyijwe kugwa ku italiki ya cyenda kuzamura izagabanura ubushyuhe byongere busubire nkuko bisanzwe.”

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo wakorera umukunzi wawe mu gitondo bigatuma akwiyumvamo kurushaho

Kanye West yongeye kugaragaza ko urukundo rwe n’umugore we mushya rumaze gushinga imizi (AMAFOTO)