Nkuko mwakomeje kugenda mubisoma kuri yegob.rw, Paul Pogba ubu ntakibarizwa mu ikipe ya Juventus kuko ubu yamaze gusinya amasezerano y’imyaka 5 muri Manchester. Transfert y’uyu musore ikaba yaratumye ahinduka umukinnyi wambare ubuhenze ku isi gusa igiciro cye nyakuri kikaba kitari cyakamenyekanye kugeza uyu munsi.

Ibinyujije ku kinyamakuru (website) cyayo Juventus rero ikaba yahishuye igiciro cya Paul Pogba aho yatangajeko uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko yaguzwe miliyoni 105 z’amayero gusa ariko hakaba hashobora kuziyongeraho izindi 5 za bonus bitewe n’uburyo uyu musore azitwara.
Paul Pogba rero akaba yahindutse umukinnyi wambere uguzwe menshi mu mateka y’umupira w’amaguru akuyeho gareth bale wari waguzwe miliyoni 101 z’amayero muri 2013.