in

Jay-Z yakoreye agashya Master KG waririmbye ‘Jerusalema ‘ ibyishimo biramurenga (VIDEO)

Umuhanzi Master KG wamenyekanye mu ndirimbo ‘Jerusalema ‘ ari mu byishimo byinshi nyuma yaho umuraperi Jay Z ashyize iyi ndirimbo mu zamushimishije muri uyu mwaka wa 2020.

Master KG 

Umuhanzi akaba na Producer, Master KG, yahiriwe n’iyi ndirimbo kuva yasohoka mu mpera za 2019. Ni indirimbo abantu bakomeye ku isi bakunze, barimo na Cristiano Ronaldo. Kuba umuraperi ukomeye akaba n’umuherwe muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika, Jay-Z yakunze iyi ndirimbo, ni ibintu byashimishije cyane Master KG.

Master KG, mu kwerekana ibyishimo, yagiye ku rukuta rwe rwa Twitter agira ati: “Jay-Z yashyize indirimbo Jerusalema mu ndirimbo yakunze, birashimishije”. Jerusalema ni indirimbo yamamaze cyane ku isi kurenza uko nyirayo yari azwi. Iyi ndirimbo kandi yumvikanamo cyane ijwi ry’umuhanzikazi, Nomcebo.

Jerusalema kandi yatwaye ibihembo bitandukanye, harimo n’icya AFRIMA (All Africa Muzik Magazine) gitangirwa muri Amerika aho yabaye indirimbo y’umwaka yahize izindi, ubwo Master KG aba umuhanzi w’umwaka wo muri Afurika abikesheje indirimbo ‘Jerusalema’ yahuriyemo na Nomcebo Zikode.

Kanda hano hasi urebe indirimbo ‘Jerusalema’ ya Master KG :

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore wazengurutse umujyi wose anyonga igare yambaye ubusa yatunguye abatari bake(AMAFOTO)

Chris Brown yashyize hanze ifoto iteye ubwuzu y’umuhungu we.