in

Umugore wazengurutse umujyi wose anyonga igare yambaye ubusa yatunguye abatari bake(AMAFOTO)

 

Uyu mugore yavugishije benshi mu Bwongereza, aho yagaragaye ari ku igare yambaye ubusa, agenda ibiromotero hafi 10. Intego ye avuga
ko kwari ugushaka uko yabona amafaranga yo gufasha abantu bafite uburwayi bwo mu
mutwe ndetse akanavuga ko yifuza kugabanya impfu z’abapfa biyahuye.

Kerri, yifuzaga ko uyu mwaka wa 2020, warangira agize
icyo akora kikamenyekana. Kuzenguruka ujyi ku igare abenshi bakamwita umurwayi wo mu mutwe, ni
igitekerezo yahawe n’umwe mu bo babana mu nzu amubwira ko mu kubona amafaranga
yo gufasha, agomba kugendera ku igare yambaye ubusa agenda asaba inkunga, iki
gitekerezo yaracyumvise maze abishyira mu bikorwa.

Kerri
wari wiswe umurwayi wo mu mutwe, aganira n’itangazamakuru yagize ati: “Nifuzaga rwose
kugira icyo nkora muri uyu mwaka kugira ngo mbamurikire mu gukangurira abantu
kwirinda kwiyahura no gukusanya amafaranga yo gufasha abantu bafite ibibazo byo
mu mutwe,”.

Nyuma yo kubura umuvandimwe we yiyahuye, niko
gutangira ubukangurambaga agendera ku igare yambaye ubusa ku gitekerezo yahawe
n’uwo babana. Ati: “Rero, nashakaga gukora ikintu
ntekereza ko nzakora ariko gisekeje, noneho uwo twabanaga mu nzu yatanze
igitekerezo cyo gutwara igare nambaye ubusa.”

Uyu mugore
yazengurutse umujyi, ariko inshuti ze zigenda zimufotora ahantu hose ariko we
ashaka kwaka inkunga y’amafaranga yo gufasha abafite ibibazo.

 

Src:wandsworthguardian.co.uk

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ibintu 15 bitangaje buri mukobwa wese yishimira gukorerwa mu buzima bwe.

Jay-Z yakoreye agashya Master KG waririmbye ‘Jerusalema ‘ ibyishimo biramurenga (VIDEO)