in

Itariki y’ubukwe bwa Miss Vanessa n’umukunzi we yihebeye yamenyekanye.

Miss Uwase Vanessa wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2015, agiye gukora bukwe n’umukunzi we Putin Kabalu .

Miss Uwase Vanessa na fiancé we

Amakuru atugeraho avuga ko miss Vanessa na Putin bashobora kuzakora ubukwe bwabo muri Mutarama 2021 kuko muri iki gihe ubukwe bwabaye busubitswe bitewe n’ingamba nshya zo kwirinda Coronavirus.

Bityo rero biravugwa ko Putin Kabalu agera mu Rwanda mu mpera z’uyu mwaka kugira ngo aganire n’umukunzi we uko ubukwe bwabo buzagenda n’igihe bazabukorera.

Aba bombi bagiye gukora ubukwe nyuma y’uko umubano wabo ujemo igihu muri Nzeri 2020. Gusa Vanessa yahisemo gusanga umukunzi we muri Tanzania maze bariyunga ,ibintu bahise bituma anambikwa impeta y’urukundo. Aba bombi bakaba bakunze kugaragara mu munyenga w’urukundo ku mbuga the zabo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wa mwana watoraguwe yenda kwicwa n’inzara yagaragaye mu isura nshya yatunguye benshi.

Cristiano Ronaldo yaciye agahigo yibikaho igihembo cyananiye Messi.