in

Inzovu izukiweho na Everton, Mikel Arteta imibare itangira kuzamo ibihekane

Arsenal yakubiswe n’ ikipe ya Everton igitego kimwe ku busa mu mukino w’ umunsi wa 22 wa Premier League. Uyu mukino wari wabereye kuri Godson Park ikibuga cy’ikipe ya Everton.
Everton yaherukaga kwirukana Frank James Lampard igaha akazi Dysche, ku rundi ruhande Arsenal yarimeze neza kuko umukino uheruka wa Premier League yaherukaa gutsinda Manchester United ibitego bitatu kuri bibiri.
Umutoza wa Everton yari yabanje mu kibuga abakinnyi nka Pickford, Coleman, Tarkowski, Coady, Mykolenko, Doucoure, Onana, Gueye, Iwobi, McNeil na Calvert-Lewin.


Iminota 10 ya mbere y’umukino impande zombi zakinaga cyane zishakisha igitego kuko byibuze Everton ku munota wa 8 Onana yihambuye umuzinga w’ishoti ariko Ramsdale akawukuramo.
Mikel Arteta yari yabanje mu kibuga Ramsdale, White, Saliba, Gabriel, Zinchenko, Partey, Xhaka, Odegaard, Saka, Nketiah na Martinelli.
Nyuma y’uko Everton yari yabanje kugerageza gutsinda , Arsenal na yo yahise itangira kwataka bikomeye ku mipira Bukayo Saka yahinduraga ariko Nketiah ariko kuboneza mu izamu bikaba ikibazo.
Igice cya mbere cyashojwe n’ishoti riremereye yarekuriye mu rubuga rw’amahina ariko ugasanga aho Coleman ahagaze akawukuramo utaragera mu ncundura. Impande zombi zijya kuruhuka ari ubusa ku busa.

Igice cya kabiri cyatangiye Arsenal ishaka uburyo yatsinda igitego hakiri kare byibuze kuva ku munota wa 45 kugeza ku wa 50, Arsenal yateye koroneli ebyiri n’amashoti yarekurwaga na Odeggard na Nketiah.
Ku munota wa 60 Arsenal yakoze impinduka havamo Partey na Martinelli hinjiramo Jorginho na Trossard. Nyuma y’izo mpinduka , Everton yahise ifatirana Arsenal iyikubita igitego cyatsinzwe na Tarkowski ku mupira waruvuye muri koroneli yatewe neza na McNeil maze Tarkowski arasimbuka akozaho umutwe.

Arsenal nyuma yo gutsindwa igitego yagerageje uburyo bwo kwishyura igitego yari yakubiswe
Ku munota wa 78 Leandro Trossard yarekuye ishoti riremdrer ariko Pickford awkubira ibipfunsi. Arsenal yakomezaga igerageza ku munota wa 80 Bukayo Saka yarekuye umuzinga w’ishoti ariko uca hejuru y’izamu.
Umukino urangira Arsenal ikubiswe igitego kimwe ku busa na Everton.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma ya Byiringiro Lague, undi mukinnyi ufite ubuhanga budasanzwe muri APR FC aritegura gufata rutemikirere akajya gusinyira ikipe izamutangaho akabakaba miliyoni 300

Umushabitsi Wema Sepetu nubwo aryohewe n’urukundo akaba yarazengurutse ibyamamare binshi ntabwo yishimye