in

Nyuma ya Byiringiro Lague, undi mukinnyi ufite ubuhanga budasanzwe muri APR FC aritegura gufata rutemikirere akajya gusinyira ikipe izamutangaho akabakaba miliyoni 300

Umukinnyi w’ikipe ya APR FC, Ishimwe Annicet ari ku musozo w’ibiganiro n’ikipe ya RSC Anderlecht Futures ibarizwa muri shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu gihugu cy’u Bubiligi.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2023 nibwo byamenyekanye ko Byiringiro Lague yamaze kwerekeza mu ikipe ya Sandvikens IF yo mu Cyiciro cya Gatatu mu gihugu cya Sweden.

Nyuma ya Byiringiro Lague wari umukinnyi ngenderwaho mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, na Ishimwe Annicet ashobora kugurwa bitarenze uku kwezi kwa Gashyantare 2023.

Amakuru yizewe YEGOB yamenye ni uko Ishimwe Annicet ashobora gutangwaho miliyoni 200 z’Amanyarwanda n’ikipe ya RSC Anderlecht Futures, bikaba bivugwa ko ashobora gufata rutemikirere mu cyumweru gitaha akajya gusinyira iyi kipe .

Ishimwe Annicet w’imyaka 19 y’amavuko, muri 2022 nibwo yongereye amasezerano y’imyaka ine, kuri ubu asigaranye imyaka itatu.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mbere yo guhura na Kiyovu Sports, Rayon Sports yahannye abakinnyi bane bari bamaze igihe bavugwaho imyitwarire mibi irimo ubusinzi bukabije

Inzovu izukiweho na Everton, Mikel Arteta imibare itangira kuzamo ibihekane