in

Inyubako y’akataraboneka Michael Jackson yahoze atuyemo yagurishijwe agatubutse.

Inyubako ya Michael Jackson yitwa ‘Neverland’ yahoze atuyemo yagurishijwe ku muherwe wahoze ari inshuti ye, ku gaciro ka miliyoni 22$.

Iyi nyubako yubatse kuri hegitari 1100, yaguzwe na Ron Burkle wahoze ari inshuti ya Michael Jackson. Agaciro k’iyi nzu kagabanutseho inshuro enye ugereranyije n’ako yabarirwaho mu 2015, aho yari ihagaze miliyoni 100$.

Neverland ni inyubako iherereye mu Majyaruguru y’Umujyi wa Santa Barbara muri California. Yageze ku isoko bwa mbere mu 2015 ariko iza kuvanwaho, yongera gusubizwaho umwaka ushize ku gaciro ka miliyoni 31$.

Micheal Jackson yaguze uyu muturirwa kuri miliyoni 19.5$ mu 1987, abanza kuwuturamo ariko nyuma aza kuwuhindura ahantu abantu bajya bishimishiriza. Uyu mugabo yashyizemo inyamaswa zitandukanye n’ubisitani kimwe n’ahantu abana bashobora kujya bakishimishiriza.

Uyu munezero ariko waje kuzamo agatotsi kuko ahagana mu 1999 na 2000, Michael Jackson yaje gutangira gukurikiranwa n’inzego z’iperereza, ashinjwa ibyaha birimo gufata abana bato ku ngufu, ibirego yaje guhanagurwaho n’urukiko muri 2005.

Nyuma y’ibi birego byose, Jackson yafashe icyemezo cyo kuva muri Neverland, yimukira mu yindi nyubako ye iherereye i Los Angeles, ari na ho yaje kugwa mu 2009.

Ron Burkle waguze uyu muturirwa, ni umuherwe w’imyaka 68 ufite umutungo ungana miliyari 1,4$.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore uburyo wakwambara kuri Noheli ukaberwa cyane(AMAFOTO)

Barack Obama n’umufasha we bifurije inshuti zabo Noheli Nziza mu magambo aryoshye cyane.