in

Barack Obama n’umufasha we bifurije inshuti zabo Noheli Nziza mu magambo aryoshye cyane.

Mu gihe hirya no hino ku isi ,buri wese yagiye afata umwanya akifuriza inshuti n’abavandimwe Noheli nziza, Barack Obama na Michelle Obama nabo ntibatanzwe ,maze bifuriza umunsi mukuru mwiza banatanga ubutumwa bukomeye.

Barack na Michelle Obama bagiye kuri Twitter ku mugoroba wa Noheri kugira ngo bifurize Noheli nziza abakunzi babo.

Kuri tweet yashyizwe ahagaragara na Madamu Obama, uwahoze ari umudamu wa mbere yaranditse ati: “Nkwifurije urumuri, urukundo, n’ibitangaza muri iki gihe cy’ibiruhuko.” “Umwaka utaha uzane umunezero n’amahoro kuri twese.”

Mu butumwa bwe bwite bwa Noheri, Perezida wa 44 wa Leta Zunze ubumwe za Amerika yagarutse ku cyorezo cya coronavirus gikomeje kwibasira isi, avuga ko iyi minsi mikuru itandukanye rwose n’iy’imyaka yashize. Ndetse ashishikariza abantu bose kwishimira ibi bihe gusa ariko bakarangwa n’umutima w’impuhwe no gusangira n’abadifite na busa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inyubako y’akataraboneka Michael Jackson yahoze atuyemo yagurishijwe agatubutse.

Dore uburyo bwiza umusore n’inkumi bakundana bya nyabyo bakwiye kwitwaramo.