in ,

Inkuru y’inshamugongo : Umukinnyi wabiciye bigacika muri APR FC no mu Ikipe y’Igihugu Amavubi yapfushije umubyeyi

Umukinnyi wakiniye ikipe ya APR FC igihe kinini, Buteera Andrew ari mu gahinda gakomeye nyuma yo gupfusha Papa we umubyara.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ugushyingo 2022, nibwo umunyamakuru w’imikino Bigirimana Augustin bakunze kwita Guss yatangaje amakuru y’uko Buteera Andrew yabuze Se umubyara.

Kugeza ubu ntabwo hari hamenyekana indwara yahitanye umubyeyi wa Buteera Andrew w’imyaka 28 y’amavuko.

Buteera Andrew yabonye izuba tariki 3 Ukwakira 1994 avukira i Kampala muri Uganda, yakiniye amakipe arimo Proline FC yo muri Uganda, APR FC na AS Kigali.

Uyu mukinnyi wabaye muri APR FC imyaka ikabakaba 10 yanakiniye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Huye: umusore wendaga kurongora bamusanze yitabye Imana

Ingeso ishira koko nyirayo yapfuye: umugeni yaguwe gitumo aryamanye n’uwo bahoze bakundana ku munsi w’ubukwe bwe