in

Ingeso ishira koko nyirayo yapfuye: umugeni yaguwe gitumo aryamanye n’uwo bahoze bakundana ku munsi w’ubukwe bwe

Umukobwa wari wakoze ubukwe ariko utatangajwe amazina yaguwe gitumo aryamanye n’umusore bahoze bakundana kera (ex) ku munsi w’ubukwe bwe.

Ibi byabaye muri Nigeria ubwo benshi mu bitabiriye ibirori bari bahuze barimo kurya no kunywa maze uyu mugeni ,ahita ajya muri korodoro n’umusore bahoze bakundana bakora ibyabo.Abari mu bukwe babonye umugeni bari bazi ko yagiye hanze atinze maze bajya kureba aho yaheze ,mu kumushakisha basanze ikanzu y’ubukwe yayizamu nyamusore amuri inyuma rwahanye inkoyoyo.

Uwabaguye gitumo ni nyina w’umusore gusa ngo yagerageje kubihishahisha n’ubwo n’abandi babibonye.

Uwatanze amakuru avuga ko uyu mubyeyi yabicecetse kugira ngo ibintu bitazamba ku munsi wakabaye ari uw’ibyishimo.

Abenshi mu babutashye bagiye bajujura bibaza ibyabaye, bavuga ko uwo mu-ex atakabaye yatumiwe ndetse bakibaza uko ejo hazaza ku kwizerana muri urwo rushya hazaba hameze.

Bikomeza kugaruka mu mpaka hagati y’abantu niba koko bikwiriye ko umu-ex atumirwa mu bukwe

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru y’inshamugongo : Umukinnyi wabiciye bigacika muri APR FC no mu Ikipe y’Igihugu Amavubi yapfushije umubyeyi

Bruce Melody yahishuye icyo itariki yiyanditse kukuboko isobonuye /Ni itariki atazibagirwa