in

Huye: umusore wendaga kurongora bamusanze yitabye Imana

Mu Karere Ka Huye haravugwa inkuru ibabaje y’umusore witeguraga kurushinga wasanzwe yapfuye.

Uyu musore witwa Nishimwe Jean Paul wo mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye yasanzwe mu ishyamba yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere bikekwa ko yishwe.

Uwo musore w’imyaka 28 y’amavuko yiteguraga kubakana urugo n’umukunzi we bari baherutse gusezerana mu murenge ariko hasigaye imihango irimo gusezerana mu rusengero.

Ubuyobozi buvuga ko bakimara kumenya amakuru y’urupfu rwe bahageze ndetse Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rutangira iperereza.

Bavuga ko umurambo we wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) gukorerwa isuzuma.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

yabeshyewe ko yafashe umunyeshuri mugenzi we ku ngufu ahita yiyahura ! yasize ibaruwa iteye agahinda

Inkuru y’inshamugongo : Umukinnyi wabiciye bigacika muri APR FC no mu Ikipe y’Igihugu Amavubi yapfushije umubyeyi