in

Indege yari irimo abantu bane yakoze impanuka igwa muri pariki mu gihe haburaga amasegonda make ngo 2022 irangire

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Ukuboza 2022 mu gihugu cya Uganda, indege yari itwaye ba mukerarugendo yahanukiye muri pariki yitiriwe Umwamikazi Elizabeth irangirika bikomeye.

Biravugwa ko iyi ndege yataye inzira ubwo yari igiye kugwa ku kibuga cya Mweya giherereye muri pariki maze ihita igonga bimwe mu bice byakorerwagamo n’abakozi.

Abagenzi bane ni bo bari muri iyo ndege nk’uko inkuru Chimpreports ibivuga, bakaba bavuyemo nta n’umwe ukomeretse nk’uko ubuyobozi bw’iyi sosiyete bwatanze amakuru.

Iyi mpanuka yabaye nyuma ya saa sita ku wa Gatandatu ndetse ibikorwa by’ingendo z’iyi sosoyete zirakomeje mu gihe hakomeje iperereza ry’icyateye iyi mpanuka.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Isengesho ry’umukunzi wa myugariro wa APR FC n’ikipe y’Igihugu Niyomugabo Claude muri 2023

Amakipe y’i Kigali nka APR FC, Rayon Sports, Police FC na Gasogi United akayo kashobotse nyuma yaho stade izi kipe zombi zakoreshaga ifunzwe