in

Amakipe y’i Kigali nka APR FC, Rayon Sports, Police FC na Gasogi United akayo kashobotse nyuma yaho stade izi kipe zombi zakoreshaga ifunzwe

FERWAFA imaze igihe gito imenyesheje abanyamuryago bayo bakoreshaga stade ya Kigali Nyamirambo, ko bagomba gushaka aho bazakinira imikino y’igice cya kabiri cya Shampiyona kuko igiye kuvugururwa.

Uyu mwanzuro wamenyeshejwe amakipe asanzwe yakirira imikino kuri iki kibuga mu bagabo arimo Police FC, AS Kigali, Kiyovu Sports, Rayon Sports, Gasogi United FC, Gorilla FC, APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi.

Aya makipe yamenyeshejwe ko agomba kuzishakira aho azakirira imikino ku bindi bibuga biri mu mijyi itandukanye, gusa Ferwafa ikabafasha mu buvugizi.

FERWAFA ifashe uyu mwanzuro kugira ngo iyi stade izakire umukino uzahuza abakanyujijeho bazitabira inama ya FIFA izabera mu Rwanda muri Werurwe 2023.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Indege yari irimo abantu bane yakoze impanuka igwa muri pariki mu gihe haburaga amasegonda make ngo 2022 irangire

Mutabare: DJ Brianne yanze urunuka umuhanzi Social Mula