in

Imyitwarire ya Essomba Onana wa Rayon Sports itumye ikipe ikomeye yagombaga kumugura arenga miliyoni 100 imukuraho amaso

Rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Cameroon, Essomba Leandre Willy Onana wari mu biganiro n’ikipe yo mu Cyiciro cya Kabiri mu gihugu cya Morocco byamaze kuzamo kidobya.

Kuva mu mpera z’umwaka ushize nibwo Essomba Leandre Willy Onana yatangiye kwifuzwa n’amakipe atandukanye arimo Singida Big Stars yo muri Tanzania na URA FC yo muri Uganda.

Uretse izo kipe hari n’indi yo muri Morocco yari yagiranye ibiganiro n’ushinzwe kugurisha Essomba Leandre Willy Onana (Agent Karenzi Alex), nta gihindutse akaba yari kuzayerekezamo mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Amakuru agezweho ubu ni uko iyi kipe yamaze kwisubiraho kuba yasinyisha Essomba Leandre Willy Onana bitewe n’uko bamenye amakuru y’uko akunda kugira imvune.

Iyi kipe yari yifuje Essomba Leandre Willy Onana yitwa Olympique Dcheira ikaba iri ku mwanya wa 5 n’amanota 23 mu mikino 15 aho iyi shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri igizwe n’amakipe 16.

Essomba Leandre Willy Onana yageze muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2021, kuri ubu akaba asigaranye amasezerano y’amezi atandatu azarangirana n’umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje umukinnyi barasinyisha hagati ya rutahizamu Jean Marc Makusu na Youssef Rharb bose bakomeje kuyitakambira

Real Madrid ikomeje gushimangira ko ari umwami wa ‘Remontada’