in

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje umukinnyi barasinyisha hagati ya rutahizamu Jean Marc Makusu na Youssef Rharb bose bakomeje kuyitakambira

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeje ko bari gukora ibishoboka byose bagasinyisha rutahizamu kuruta gusinyisha Youssef Rharb ukina hagati mu kibuga afasha ba rutahizamu.

Mu kiganiro Urubuga rw’Imikino cya Radio Rwanda cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Mutarama 2023, Umunyamabanga wa Rayon Sports, Patrick Namenye yavuze ko bari mu biganiro n’abakinnyi batandukanye barakuramo umwe uzabafasha.

Yagize ati “Turi mu biganiro n’abakinnyi batandukanye ntabwo navuga ngo turasinyisha uyu cyangwa uyu, gusa turashaka rutahizamu kuruta undi mukinnyi unyura mu mpande cyangwa ukina inyuma ya ba rutahizamu “.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Mutarama Saa Tanu na 59 z’ijoro nibwo isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rirarangira, amakuru akomeje kuvugwa ni uko Jean Marc Makusu ashobora gushyira umukono ku masezerano nibyanga Youssef Rharb akaba ari we urasinya.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ibyamamare bigiye gusoza 2023 bisezeye ingoyi yo kwirarana

Imyitwarire ya Essomba Onana wa Rayon Sports itumye ikipe ikomeye yagombaga kumugura arenga miliyoni 100 imukuraho amaso