in

Real Madrid ikomeje gushimangira ko ari umwami wa ‘Remontada’

Abakinnyi ba Real Madrid batajya nacika intege iyo batsinzwe

Ikipe ya Real Madrid yongeye gushimangira ko ari umwami wo gutsinda iturutse inyuma. Ibi Real Madrid yaraye ibishimangiye ubwo yatsindaga Atlético Madrid ibitego bitatu kuri kimwe kandi yari yabanje gutsindwa , mu mukino wa ¼ w’igikombe cy’umwami ihita ikatisha n’itike ya ½.
Uyu mukino wari wahuje amakipe yombi yo mu murwa mukuru wa Espagne, wabaye mu ijoro rya keye utangira saa yine z’ijoro kuri Estadio Santiago Bernabau.

Abakinnyi ba Real Madrid batajya nacika intege iyo batsinzwe

Real Madrid yari yabanje mu kibuga abakinnyi barimo Courtois; Nacho, Militao, Rüdiger, Mendy; Kroos, Camavinga, Modric; Fede Valverde, Benzema na Vinicius.

Ikipe ya Real Madrid niyo yatangiye yataka cyane nk’ikipe yariri mu rugo , ndetse inarema n’uburyo bwo kubona igitego,ku munota wa 6 gusa rutahizamu Karim Benzema yabonye umupira mwiza ariko gutsinda ntibyamukundira.


Ku munota wa 19 Alvaro Morata wa Atletico Madrid yatsinze igitego cya mbere ahawe umupira na Nahuel Molina .Nyuma yo gutsindwa igitego ikipe ya Real Madrid yatangiye urugendo rwo gushaka igitego cyo kwishyura ndetse inagumya kwiharira umupira cyane kurusha  Atletico Madrid.

Atletico Madrid itozwa na Diego Simeone yari yabanje mu kibuga Oblak; Molina, Savic, Hermoso, Reinildo; Correa, Koke, De Paul, Lemar; Morata na Griezmann.
Igice cyambere cyarangiye Real Madrid yahize igitego cyo kwishyura yakibuze burundu.
Igitego cyo kwishyura cya Real Madrid cyabonetse ku munota wa 79 gitsinzwe na Rodrygo  ku mupira mwiza yarahawe na Luka Modric.

Nyuma y’uko Atletico Madrid itsinzwe igitego cyo kwishyura yabuze umupira cyane kuko wabaga ufitwe n’abasore ba Real Madrid bashaka igitego cy’intsinzi ariko kirabura burundu iminota 90 y’umukino irangira amakipe yombi anganya 1-1.
Vinicius Jr waraye ugize umukino mwiza
 Hongeweho iminota 30 y’inyongera kugira ngo hamenyekane uwegukana intsinzi yerekeze muri ½.Rutahizamu Karim Benzema niwe watsinze igitego cya 2 cya Real Madrid ku munota wa 102 naho Vinicius we yatsinze igitego cya 3 ku munota wa 122 bituma babona itike yo kwerekeza muri 1/2 batsinze Atletico Madrid ibitego 3-1.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imyitwarire ya Essomba Onana wa Rayon Sports itumye ikipe ikomeye yagombaga kumugura arenga miliyoni 100 imukuraho amaso

Nyuma y’ukwezi kumwe gusa akoze ubukwe, umugeni yahise yitaba Imana akiri mu kwezi kwa buki