in

Impamvu ikomeye itera impumuro mbi mu kanwa.

Impamvu 5 za mbere zitera impumuro mbi mu kanwa:

1.Amata

Amata n’ibindi bikomoka ku mata ni byiza ku buzima bwacu, kuko bifasha mu gukomeza amagufa n’izindi ntungamubiri dukenera. Gusa, ni kimwe mubitera guhumura nabi mu kanwa.

Mu mata habonekamo aside amino, ituma bagiteri ziyongera cyane mu kanwa, cyane cyane ku rurimi. Uko bagiteri ziyongera, niko hagenda hakorwa ibinyabutabire bitandukanye mu kanwa; kimwe muri byo hydrogen sulfide niyo itera umuhumuro nk’uw’ibintu byaboze, bityo impumuro mbi ikiyongera.

2.Ibibazo mu rwungano ngogozi

Ibibazo bitandukanye by’igifu bishobora gutera guhumura nabi mu kanwa.

Kimwe mu bibazo bitera impumuro mbi mu kanwa, harimo indarwa yo kugaruka kw’ibyo wariye mu muhogo (Gastroesophageal Reflux Disease). Iyi ndwara irangwa rimwe na rimwe n’ikirungurira, ukumva mu muhogo cyangwa mu gatuza hokera. Iyo bizamutse bikaba byagera no mu kanwa, bitera impumuro mbi.Ubushakashatsi bwerekana ko bagiteri zitera udusebe ku gifu, ari zo zitera guhumura nabi mu kanwa.

3.Ibiryo byongera impumuro mbi mu kanwa

Hari ubwoko bw’ibiryo bimwe na bimwe byongera guhumura nabi mu kanwa. Tungurusumu n’ibitunguru, biri mubyongera iyi mpumuro mbi.

Ibi biribwa bigaragaramo ikinyabutabire sulfur, usibye mu kanwa, kiragenda kikagera no mu bihaha, kinyuze mu maraso nyuma y’igogorwa, kikaba cyatera guhumeka umwuka wumva urimo tungurusumu cyangwa ibitunguru.Bimwe mu biribwa bishobora gutera iyi mpumuro mbi usibye ibyo twavuze, hari n’amafi, imboga zimwe na zimwe nk’amashu, chou-fleur, broccoli ndetse na kale.

4. Kureka ibiryo bigatinda mu kanwa

Uduce tw’ibiryo tuba twasigaye mu kanwa nyuma yo kurya, ni imwe mu mpamvu za mbere zitera impumuro mbi mu kanwa.

Iyo umaze kurya, hari uduce tw’ibiryo dusigara hagati y’amenyo, ahegereye ishinya cg se ku rurimi, iyo bihatinze bitera impumuro mbi mu kanwa. Iyi mpumuro mbi igenda yiyongera uko bihatinda.

Uko ibiryo bihatinda niko mikorobe za bagiteri zirushaho kwiyongera, bikaba byanatera indwara z’ishinya.

5.Isuku nke y’amenyo

Kutoza amenyo no kugira isuku nke mu kanwa, niyo mpamvu ya mbere itera guhumura nabi mu kanwa.Iyo umaze kurya hagashira igihe utaroza amenyo, bagiteri zitangira gukora umwuka utari mwiza. Gukorera isuku amenyo byagakwiye gukorwa umunsi ku munsi; igihe umaze kurya byibuze nyuma y’iminota 5 ukoza amenyo. Waba udashoboye kubona uburoso, ukaba wakoresha utugozi twabugenewe (floss). Iyo woza amenyo, ugomba byibuze rimwe ku munsi no koza ku rurimi, ariko udakubaho cyane.

Mu gihe utoza amenyo buri munsi, bimwe mu byo wariye bisigara mu kanwa, uko igihe gihita niko bagiteri ziba nyinshi, ukazasanga zafashe ku menyo zigakora ikintu gikomeye aho amenyo atangirira (plaque).

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kicukiro: Umusore yakoze Moto abaturage barahurura baza kureba ibyabaye

Abafana ba Sam Karenzi biteye mu bicu bumvise ko bagiye kumwumva kuri radio nshya.