in

NdabikunzeNdabikunze

Kicukiro: Umusore yakoze Moto abaturage barahurura baza kureba ibyabaye

Umusore witwa Sibomana Musafiri utuye mu Karere ka Kicukiro yakoze moto igenderwahoa akaba yarayikoze mu rwego rwo gufasha ababana n’ubumuga ndetse n’abagira ikibazo cy’imitsi.

Nkuko Musafiri yabivuze yavuze ko igitekerezo yakigize mu rwego rwo gufasha abanyarwanda by’umwihariko ababana n’ubumuga, abagira ikibazo cy’imitsi ndetse n’abandi. Niko kubakorera moto bashobora kugendaho no kwifashisha mu ngendo zabo zitandukanye bakora. Yongeyeho ko afite gahunda yo gukora imodoka mu minsi ya vuba gusa kuri iyi nshuro yabanje gukora moto kugirango afashe abanyarwanda.

Iyi moto Musafiri yakoze ishobora kugenda urugendo rungana n’ibirometero 50 mu isaha imwe ndetse ifite ubushobozi bwo gusubira inyuma. Musafiri yavuze ko iyi moto ye ihagaze agaciro k’ amafaranga ibihumbi 400 gusa ayigurisha amafaranga ibihumbi 500 y’U Rwanda.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa w’ikizungerezi watumye Neymar na Mbappe bongera kuvugana.

Impamvu ikomeye itera impumuro mbi mu kanwa.