in

Imodoka ya Kobe Bryant igiye kugurwa akayabo k’amadorali.

Imodoka yo mu bwoko bwa Chevrolet Impala, nyakwigendera Kobe Bryant yagendagamo yashyizwe ku isoko, ikaba ifite agaciro k’ibihumbi 100 by’amadolari, gusa bikaba byitezwe ko aka gaciro kazazamuka uko abayishaka bakomeza kwiyongera.

Nubwo atabigaragazaga cyane nk’abandi ba star, Kobe Bryant ni umwe mu bakinnyi bakina muri NBA bagendaga mu modoka nziza kandi zihenze.

Kimwe mu bishobora kubihamiriza ni ubwoko bw’imodoka nziza kandi zihenze, bwa 1963 Chevrolet Impala, yahawemo impano n’umugore we Vanessa Bryant.

Vanessa niwe wagize uruhare kugira ngo iyi modoka ishyirwe ku isoko abafite amafaranga menshi bayihatanire.

Iyi modoka yari mu igaraje ya Bryant kugeza mu 2013, yashyizwe ku isoko ifite agaciro k’ibihumbi 100 by’amadolari, gusa byitezwe ko igiciro kizazamuka kikanikuba kabiri bitewe n’abazakomeza gushaka kuyigura.

Uyu mukinnyi wahoze ukinira LA Lakers, yaguye mu mpanuka ya kajugujugu yanahitanye abandi bantu umunani barimo n’umukobwa we Gianna, yabaye tariki ya 26 Mutarama 2020.

Iyi modoka igiye kugura amafaranga menshi muri Amerika

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore inyamaswa zidasanzwe zaciye agahigo ko kwandikwa mu gitabo cya Guinness records(AMAFOTO)

Umukinnyi Iradukunda Bertrand yakuwe mu mukino urahuza Amavubi na Togo.