in

Ikipe yasohokeye u Rwanda mu mikino nyafurika yatangaje ko kwinjira ku mukino wayo bizaba ari ubuntu

U Rwanda uyu mwaka ruhagarariwe na AS Kigali izakina imikino ya CAF Confederations Cup na APR FC izakina imikino ya CAF Champions league.

Aya makipe yombi arakina imikino yayo ya mbere kuri uyu wa gatandatu ariko AS Kigali yatangaje ko ku mukino wayo wo kwishyura izakinira i Huye kwinjira bizaba ari ubuntu.

Ibi yabitangaje ku munsi w’ejo mu kiganiro umuyobozi wayo yagiranye n’abanyamakuru nagiye baherekeje iyi kipe barimo Rugangura Axel ndetse na David Bayingana.

AS Kigali irakina umukino wayo wa mbere n’ikipe ya ASAS Djibouti Telecom yo mu gihugu cya Djibouti kuri uyu wa gatandatu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Chiffa umukunzi wa Yvan Buravan yavuze ko agiye kuzavuga byinshi ku rukundo rwe na Van

Ubwiza bw’igitego cya Onana wa Rayon Sports gikomeje gutangarirwa na benshi (Videwo)