in

Ubwiza bw’igitego cya Onana wa Rayon Sports gikomeje gutangarirwa na benshi (Videwo)

Mu ijoro ryakeye nibwo ikipe ya Rayon Sports yakinaga na Police Fc mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’ikiciro cya mbere.

Uwo mukino waje kurangira ari igitego kimwe cya Rayon Sports ku busa bwa Police Fc yari yaje ishaka amanota atatu ku bubi na bwiza.

Igitego cyo muri metero nka 30 cya Willy Leandre Esombe Onana nicyo cyahesheje instinzi Rayon Sports yari igiye kunganya na Police Fc.

Kubera ubuhanga n’imbaraga Onana yakoresheje mu gutsinda iki gitego byatumye abantu bavuga ko icyo gitego ari icy’umwaka.

Kuri ubu ugifungura imbuga nkoranyambaga zawe zigiye zitandukanye icyo gitego nicyo cyiganje cyane kubera ukuntu ari cyiza cyane.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe yasohokeye u Rwanda mu mikino nyafurika yatangaje ko kwinjira ku mukino wayo bizaba ari ubuntu

Aho agiye amufata akaboko; The Ben yajyanye n’umukunzi we Miss Uwicyeza Pamela muri Canada mu kazi (Videwo)