in

Chiffa umukunzi wa Yvan Buravan yavuze ko agiye kuzavuga byinshi ku rukundo rwe na Van

Umukunzi wa Yvan Buravan witabye Imana, Chiffa Marty yavuze ko mu minsi ya vuba araza kuvuga inkuru y’urukundo rwe na Yvan Buravan witabye Imana azize uburwayi bwa kanseri y’urwagashya.

Chiffa witeguraga kuzarushinga na Yvan Buravan yababajwe bikomeye no kumva ko uwo bagiye kurushinga ko yitabye Imana.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Chiffa Marty yasabye abamukurikira ku mubaza ibibazo byose bifuza nuko maze na we akabasubiza.

Abamukurikira kuri urwo rubuga bahise bamubaza ibibazo bitandukanye ariko byanibandaga ku rukundo rwe na Yvan Buravan.

Chiffa yasabwe n’abafana be kuzababwira inkuru y’ubuzima bw’urukundo rwe na Yvan Buravan ndetse akabasangiza nuko bahuye.

Nuko mugusubiza Chiffa Marty yavuze ko azabikora kandi ko abisezeranyije abantu bose bumva bashaka kuzumva uko izaba imeze.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi w’ikipe ikunzwe na benshi mu Rwanda yamaze kumvikana n’ikipe yo hanze izamugura miliyoni 80

Ikipe yasohokeye u Rwanda mu mikino nyafurika yatangaje ko kwinjira ku mukino wayo bizaba ari ubuntu