in

Iki nicyo kiremwa cyonyine gishaje kurusha ibindi byose ku isi||umwihariko wacyo

Ubusanzwe bimenyerewe ko ikiremwamuntu gifite ubushobozi bwo kuramba ku isi kurusha inyamaswa nyinshi cyane, uhereye kuzo woroye mu rugo iwawe zose zishobora kuzajya zisaza mu minsi mike nyamara wowe ukiri muto.

Cyakoze iyo bigeze ku kanyamasyo iyi ngingo irahinduka kuko utunyamasyo turaramba cyane kurusha uko ubyumva.Kamwe muri two kitwa Jonathan kamaze kwandika amateka akomeye aho kuri ubu kujuje imyaka 188.Aka kanyamasyo nicyo kiremwa kimaze imyaka myinshi kuri iyi si dutuye.Aka kanyamasyo Jonathan kavutse mu 1832 ndetse mu myaka 11 iri imbere nikaba kacyiriho kazaba kujuje imyaka 200.Aka kanyamasyo kuri ubu kaba mu birwa bya Seychelles ndetse katujwe mu busitani bwa government muri kiriya gihugu.Iyo urebye amafoto yako yo mu myaka 54 ishize usanga katajya gasaza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto ateye isoni ya Nyampinga w’ubukerarugendo amukozeho.

Biratangaje: abantu bagiye kujya bahembwa amamiliyoni kubera kuryama gusa.