in

Biratangaje: abantu bagiye kujya bahembwa amamiliyoni kubera kuryama gusa.

Kompanyi rurangiranwa mu gukora imifariso ihenze (matera) yitwa Crafted Beds, mu gihugu cya Ghana yatangaje ko igiye kujya yishyura ama-Ghanaian Cedi (GHC) ibihumbi 17 ku kwezi ahwanye na 2786.90809 USD ( Frw 2,837,808) ku bantu bazajya bakora akazi ko kuryama gusa ku mifariso yakoze.

Mu gihe kuryama bifatwa nk’ubunebwe, iyi kompanyi mu itangazo ryanyuze kuri konti ya Instagram ya LADbible, ivuga ko ikigamijwe ari isuzuma ry’imifariso batunganya, ubundi bo bakishyura uwayiryamyeho.

Craft Beds isanzwe ikora imifariso y’abaherwe, irimo gutanga aka kazi ko kugerageza iyo mifariso, abantu bagahembwa ku kwezi.

Ushaka ako kazi azajya ahabwa akazi ko kuryama ku mifariso itandukanye yakozwe n’uruganda buri cyumweru kimwe, akazajya yandika uko yiyumva, niba asanga ari nziza kuyiryamaho ahanini harebwa niba ituma umuntu yumva amerewe neza.

Ikiri gutuma uruhuri rw’abantu bashaka aka kazi ni uko uzagahabwa azajya aba yemerewe kuryama, kureba Netflix ndetse n’ibindi bintu byose uryamye yabasha gukora.

Kwishyura ayo amafaranga ku bakora akazi ko kuryama bizafasha iyo kompanyi kumenya uko yakora neza imifariso ituma abakiliya bamererwa neza nk’uko yabivuze mu itangazo.

Kuri ubu ubusabe bukomeje kwakirwa ku bwinshi nk’uko The Pulse yo muri Ghana ibivuga ndetse ngo abantu barajwe ishinga no gukorera ako gafaranga katari gake.

Ugasaba agomba kwemera ko azajya akora (kuryama) amasaha 37.5 ku cyumweru kandi buri cyumweru akazajya aryama ku mufariso umwe, ikindi cyumweru bakamuha undi wo kugerageza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Iki nicyo kiremwa cyonyine gishaje kurusha ibindi byose ku isi||umwihariko wacyo

Umunyamakurukazi Keza Joannah yakorewe ibirori bya Bridal Shower byitabiriwe n’ibyamamare(AMAFOTO)