in

Igikombe cy’isi: Umusore wo muri Kenya yahanutse muri stade ubwo Argentina yakinaga bituma ahita yitaba Imana ubwo yari mu kazi

Ikigo cya Qatar Supreme Committee for Delivery & Legacy, gishinzwe gutegura igikombe cy’isi kiremeza ko John Njau kibe ukomoka mu gihugu cya Kenya yapfiriye muri stade yo muri Qatar ubwo yahanukaga ari mu kazi ko gucunga umutekano mu mukino w’igikombe cy’isi.

Mu itangazo ryasohowe n’abashinzwe gutegura iri rushanwa bavuze ko Bwana Kibe, w’imyaka 24, yahanutse yikubita hasi muri stade nini cyane ya Lusail ubwo yari mu kazi mu mukino wa 1/4 wahuje Argentina n’Ubuholandi.

Bagize bati “Ikipe y’abaganga kuri stade yahise imugeraho byihuse ndetse imuha ubutabazi bwibanze mbere y’uko yoherezwa ku bitaro bya Hamad Medical Hospital agashyirwa mu cyumba cy’indembe.

Tubabajwe no gutangaza ko nyuma y’imbaraga zidasanzwe z’abaganga,yaje gupfira mu bitaro kuwa 13 Ukuboza 2022 nyuma yo kumara iminsi 3 mu cyumba cy’indembe.”

Abagize umuryango wa Njue barashinja kompanyi icunga umutekano ya Al Sraiya Security Services yahaye akazi umuhungu wabo kutabaha amakuru nyayo bityo bifuza ubutabera.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uburozi buragwira:abajura bari bibye ibintu bihenze batererejwe inzuki mu buryo budasanzwe

Cristiano Ronaldo nyuma yo kuva mu gikombe cy’isi yandagajwe na Morocco, yabuze ikipe akoreramo imyitozo maze yitabaza ikipe yagiriyemo ibihe byiza(Amafoto)