in

Uburozi buragwira:abajura bari bibye ibintu bihenze batererejwe inzuki mu buryo budasanzwe

Aba bajura bakomoka muri Uganda bahuye n’akaga ubwo batererezwaga inzuki nyinshi zikababuza gutwara ibyo bari bamaze kwiba.

Abakurikiranye uko byagenze bavuze ko aba bajura babiri bari bibye televiziyo na gaz, ariko kubw’amahirwe macye yabo, gucyura ibyo bibye ngo babigeze murugo byaje kubabana ikibazo gikomeye nubwo bari bamaze kubisohora kwa nyirabyo. Aba bakigera hanze bahise baterwa n’igitero gikaze cy’inzuki ziryana maze zirabatangira, abajura basigara bisanze bagomba gusubiza ibyo bibye kwa nyirabyo.

Umwe muri abo bajura ngo inzuki zaraje zizenguruka akaboko ke, maze mugenzi we televiziyo imufataho yanga kumuvaho, ibi byose ngo ni umusaruro w’amasezerano nyirukwibwa yakoranye n’umupfumu maze uwo mupfumu agateza abajura inzuki zikaze. Byaje kurangira abajura basubije ibyo bibye kwa nyirabyo.

Umugore witwa Rashida Jowelia ari nawe wari wibwe ngo akimara kubona ko bajyanye ibikoresho bye ntiyihutiye kugeza ikirego kuri police ahubwo yihutiye kujya kureba umupfumu maze amubwira ikibazo uko giteye arinabwo bamwizezaga ko bagiye kugarura ibye byibwe. Bidatinze ngo abasore bahise bagaragara umwe inzuki zuzuye kukaboko ke undi televiziyo yamuhezeho.

Aba basore babiri ngo bakomoka muri kenya ndetse bavuga ko kwiba babitewe n’ubushomeri bukomeye babamo ndetse n’ubukene ndetse ngo bikaba arinabyo byatumye bahunga igihugu cyabo cya kenya. Aba ngo baje muri Uganda bizeye kuhabona akazi ariko biza kugenda nabi bamara amezi agera kuri batarabona akazi ngo inzara ibarembeje nibwo bahise bishora mu bikorwa by’ubujura nabyo ntibyaje kubahira.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Diamond Platinumz yongeye kwerekana ko ari we muhanzi ukomeye cyane muri Afurika

Igikombe cy’isi: Umusore wo muri Kenya yahanutse muri stade ubwo Argentina yakinaga bituma ahita yitaba Imana ubwo yari mu kazi