in

Ibyo Cristiano Ronaldo yatangaje kuri Messi byatunguye abakunzi ba ruhago.

Rutahizamu wa Juventus ufatwa nk’uw’ibihe byose, Cristiano Ronaldo yatunguye abatari bake nyuma yo gutangaza ko atigeze aba umukeba wa Messi ,nyamara bizwi ko bahora bahanganye mu isi ya Ruhago.

Uyu munyabigwi ukomoka muri Portugal, yatangaje ko atigeze abona Lionel Messi wa FC Barcelone nk’umukeba, ndetse n’igihe bakinaga muri shampiyona imwe ya La Liga muri Espagne bakinira amakipe y’amakeba.

Cristiano yavuze ko nta bukeba bwigeze buba hagati yabo nyuma yo gukina imyaka icyenda muri shampiyona imwe ya Espagne, ubwo yari muri Real Madrid, nubwo amakipe bakiniraga ari abakeba.

Yagize ati “Buri gihe nahoze mfitanye umubano mwiza na we. Nasangiye na we imyaka 12, 13 cyangwa 14 ibirori byo gutanga ibihembo. Sinigeze mubona nk’umukeba. Buri gihe aharanira gukorera ikipe ye ibyiza kandi nanjye ni uko. Nahuye na we kenshi. Gusa ibyo tubizi mu mupira no mu itangazamakuru”.

Aba bakinnyi bamaze imyaka myinshi 10 iheruka basaranganya ibihembo bitangwa ku mukinnyi mwiza ku Isi, kuko Messi yibitseho imipira ya zahabu (Ballon d’Or) itandatu, mu gihe Cristiano yatwaye ibihembo bitanu ibintu byatumaga benshi bahamya ko bahora bahanganiye kwegukana ibihembo.

Written by Jean Claude Harerimana

I am a news stories,articles writter and promote all kind of talents.

Kindly What'sApp or Call me on 250788674326

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bimwe mu binyoma umusore ashobora kubeshya umukobwa ngo amukunde kandi amuryarya.

Akumiro: Umukozi w’Imana yaguwe gitumo asambanyiriza abagore babiri mu rusengero.