Rutahizamu w’ikipe ya Juventus, Cristiano Ronaldo yatunguye umubyeyi ku munsi w’ababyeyi (Mother’s Day) amugurira impano y’imidoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz.

Uyu munsi Cristiano akaba yabyutse ashyira kuri Instagram amafoto abiri imwe ari kumwe na mama we indi ari kumwe n’umugore we yongeraho amagambo agira ati:”Happy mother’s day to my two special women”. Gusa ntibyagarukiye mu magambo gusa kuko nyina wa Cristiano nawe yagiye kuri Instagram agashyiraho ifoto ashimira umuhungu we ndetse anarekana impano yahawe.