Rutahizamu w’ikipe ya Barcelona ,Lionel Messi ntawema kwegukana ibihembo uko umwaka ushize undi ugataha.Nubwo ategukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza wahize abandi ku Isi mu 2020, cyatanzwe kuri uyu wa kane Messi yatsindiye igihembo cy’umukinnyi waharaniye Amahoro ku Isi mu 2020 ‘Champion for Peace 2020’.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Ukuboza 2020, nibwo uyu kapiteni wa FC Barcelona yahawe igihembo cy’umukinnyi wafashije abaturage hanze y’ikibuga mu 2020.
Nyuma yo guhabwa iki gihembo, Messi yanyarukiye ku rukuta rwe rwa Instagram agira ati”Mu byukuri, nishimiye kuba ibikorwa byanjye byarakurikiranwe, nkaba ntsindiye igihembo cy’Amahoro 2020″.
“Reka nshimire cyane urwego rushinzwe amahoro na siporo kuba banzirikanye”.