Kimwe mu bintu bikunze gutuma abakunzi b’umupira w’amaguru bajya impaka rukabura gica nukugereranya Crsiatiano Ronaldo na Lionel Messi, ibi rero bikaba bituma kenshi na kenshi abanyamakuru bakunze kubaza abandi bakinnyi iki kibazo ngo bumve uwo babona arusha undi.

Mu munsi yashize rero David Beckham akaba yarabajijwe iki kibazo maze niko gusubiza agira ati :“Ni byiza cyane ku mupira w’amaguru kugira abantu babiri nka bariya gusa Lionel Messi arihariye, ntawundi mukinnyi nkawe uzigera abaho. Cristiano ntiyigeze agera ku rwego rwe, ariko abo bombi bari hejuru y’abasigaye bose ku isi “