in

NdabikunzeNdabikunze NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE

Ibyakwereka ko umukobwa atigeze aryamana n’umugabo na rimwe.

Kumenya ko umukobwa atigeze aryamana n’umuntu uwari we wese (akiri isugi) ntago bigombera kuryamana nawe cyangwa gukoresha ikindi gipimo, ahubwo hari ibintu byinshi bishobora kukwereka ko umukobwa ari isugi cyangwa ko atakiri isugi.

1.Umukobwa ukiri isugi ntago ntiyambika ubusa ahubwo agerageza kwambara akikwiza, kimwe na babandi basigaye bashyira amafoto yabo kumbuga nkoranyambaga bambaye ubusa biriya ntamukobwa w’isugi wabikora. Ikindi kintu cyemezwa n’abantu bose n’uko umukobwa ukiri isugi iyo asinziye ari mu bitotsi bikomeye, ugasa nk’umukora ku gitsina asimbukira hejuru agahita akanguka akwigizayo niyo waba uri umukobwa mugenzi we

2.Bakunda kwigunga: Abakobwa bose bigunga siko baba batakaje ubusugi, ariko umukobwa iyo aribwo agitakaza ubusugi akunze kwigunga kuburyo ashobora no kumara iminsi ikurikiraho mu nzu atarasohoka.

3.Iyo umubajije ko ari isugi ararakara: Umukobwa utakiri isugi iyo ubimubajije agusubizanya umujinya akakubwira ko bitakureba ndetse akabigira birebire. Nyamara umukobwa w’isugi iyo ubimubajije aramwenyura akakwihorera usanga ntacyo biba bimubwiye kuba wavuga ko ari isugi cyangwa se atakiri isugi. Umukobwa utakiri isugi akunze kubijyaho impaka cyane kuburyo hari n’igihe aba yemeza ko umuntu wese ubigenderaho iby’ubusugi aba adakuze bihagije. Nanone kandi ibiganiro byerekeza ku mibonano mpuzabitsina usanga abakobwa b’amasugi ntacyo babivugaho. Iyo umukobwa atajyaga abivugaho noneho nyuma agatangira kujya agira ibiganiro nk’ibyo aba yatakaje ubusugi.

4.Umukobwa ukiri isugi akunda kwiyemera akihagararaho ku musore umutereta akamwereka ko ntacyo amukeneyeho, nyamara umukobwa utakiri isugi ni babandi utumira ngo musohokane musangire icyayi, akazana n’inshuti ze zose atanabiguteguje mu rwego rwo kugira ngo bose ubagurire wishyure menshi. Ibi nta mukobwa ukiri isugi wabikora.

5.Umukobwa ukiri isugi ntago akunda kwigaragaza, n’ahantu ari ntago aba ashaka ko hari abamwitaho cyane ngo bamurangarire, umukobwa utakiri isugi akora ibishobora byose kugira ngo aho anyuze buri musore wese arangare. Bamwe bisiga ibirungo bikabije abandi bakambara imikufi ihenze cyangwa bakitera imibavu ikabya guhumura mu rwego rwo kugira ngo bakurure abasore.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abantu bakutse umutima bongeye kubona umukobwa umaze imyaka 6 apfuye .

Ibibaye kuri Miss Dorinema Queen birababaje.