in

Ibibaye kuri Miss Dorinema Queen birababaje.

Dorinema Queen, yambuwe ikamba rya Miss Glamour Faces World yari yegukanye mu irushanwa rya Miss Global Beauty Rwanda 2021, azizwa kuba atarakurikije icyo irushanwa rimusaba.

Kuri iki Cyumweru tariki 17 Ukwakira 2021, Embrace Africa itegura Miss Global Beauty Rwanda 2021, nibwo yasohoye itangazo rivuga ko yafashe icyemezo cyo kwambura ikamba Dorinema Queen, kubera ko yitabiriye irindi rushanwa mu gihe agifite ikamba.

Embrace Africa yavuze ko hashingiwe ku mabwiriza y’iri rushanwa, igisonga cya mbere ari we uhita ufata iri kamba, akazaserukira u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga.

Abategura iri rushanwa kandi bahise batangaza ko Uwase Honorine wabaye igisonga cya mbere, ari we wahise uhabwa ikamba rya Miss Glamour faces world Rwanda 2021.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyakwereka ko umukobwa atigeze aryamana n’umugabo na rimwe.

Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Volleyball yambitswe impeta n’umukunzi we bitegura kurushinga (AMAFOTO)