in

Ibyabaye ubwo Musanze FC yakinaga na Bugesera FC biteye isoni

Muriyi weekend irangiye nibwo hatangiye championa y’Umupira w’amaguru mu Rwanda yitiriwe “Primus National League”. Kuriki cyumweru habaye imikino yo kumunsi wa mbere wa Shampiona aho Ikipe ya Musanze FC yari yakiriye ikipe ya Bugesera FC bakinira mukarere ka Musanze. Uyu mukino ukaba warangiye ikipe ya Musanze FC itsinze Bugesera Fc ibitego 3-1.

Nubwo uyu mukino warangiye, ugeze hagati imvura nyinshi yaje kugwa ndetse irimo n’urubura, gusa umusifuzi wari uyoboye uyu mukino aza gufata umwanzuro yuko umukino ukomeza mukibuga cyuzuyemo amazi ndetse n’urubura.

Bakiniye mukibuga cyuzuyemo amazi

Nkuko amashusho yagiye hanze akaba yatangiye gusakara no mubinyamakuru byo hanze yigihugu abigaragaza, abakinnyi bakiniraga mukiziba ndetse gutera umupira ari ingorabahizi bitewe nuko ikibuga cyari cyuzuyemo amazi. Ibi bikaba bigaragaza isura mbi kuri football yu Rwanda ndetse na Championa muri Rusange.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamategeko yazunguje ikibuno mu birori abantu baratangara(Video)

Niyo wateka ibuye rigashya!wa mukobwa we ntiwahindura umusore uteye atya.