in

Niyo wateka ibuye rigashya!wa mukobwa we ntiwahindura umusore uteye atya.

Dore zimwe mu ngeso umukobwa atabasha guhindura ku musore n’ubwo baba barashyingiranywe nk’uko urubuga Elcrema rwabitangaje:

1.Ubusambanyi

Burya nanone umusore wishoye mu busambanyi cyane bukamwokama,biragoye ko ashobora kubureka burundu nyuma yo kuba umugabo,ahubwo nubundi usanga akomeza kubujyamo,wenda akagerageza kwiyoberanya ku mugore babana,ariko iyo ngeso yo ntbwo apfa kuyicikaho.

Wa musore uzasanga agira amahane,akunda kuvuga nabi no kurwana kuburyo akubita n’umukunzi we,ntibiba byoroshye ko yabireka kuko kugira amahane cyane akenshi usanga biri mu maraso kuburyo ari kamere ye, utapfa kubikuramo nkuko abakobwa bamwe usanga babyibwira,yamukubita batarabana akumva ko ari amashagaga y’ubusore akibwira ko nyuma yo kuba umugabo bizahinduka, ariko akenshi ntabwo bishoboka,ahubwo nibwo noneho agukubita nk’umwana yabyaye.

2.Ubwiyemezi bukabije

Umusore wiyemera cyane mu busore bwe,ugasanga abantu bose bamuziho ubwiyemezi,n’iyo amaze kuba umugabo ntakimubuza kwiyemera kuko hari ubwo nabyo biba ari kamere kuburyo atapfa kubireka,kabone n’ubwo mwaba mukundana umubwira ko bikubangamira we aba yumva ari ishema rye kuburyo atabireka.

3.Ubusinzi

Biragoye ko umusore w’umusinzi kabuhariwe ashobora kubivamo burundu atari we wifatiye umwanzuro ngo nuko agiye kuba umugabo,ahubwo usanga iyo byamubase,akomeza iyo myitwarire ahubwo noneho agakaza umurego cyane cyane iyo afite ibigare by’abandi bagabo cyangwa abasore bagendana.Ubusinzi rero umugabo ashobora kubureka igihe gito cyane kugira ngo yiyoberanye ku mukobwa bagiye kubana ,cyane cyane iyo amubwiye ko bimubangamira ariko bamara kubana akabusubiramo.

Inama ku kubana n’umusore nk’uyu

-Niba uri umukobwa ukaba ukundana n’umusore ufite zimwe muri izi ngeso zamubase, ntukumve ko mugiye kubana ngo umuhindure, usange wirakaza cyangwa umuhoza ku nkeke ngo birakubangamira kuko bishobora kuzamura imibanire mibi mu rugo,ahubwo uzamwakire uko ari, umwereke ko bitagushimisha umuha impanuro ariko utamubwira nabi kandi ubimuganirizeho mu gihe ubona ameze neza,wirinde kumufatirana ari mu bindi,maze buhoro buhoro ashobora kuzafata umwanzuro ku giti cye.

Byaba byiza kandi,igihe umubonyeho izi ngeso mbere y’uko mubana wabona bikabije kandi utazabasha kuzihanganira ugafata icyemezo cyo kutabana nawe,aho kwishyiramo ko muzabana maze ugahangana nawe mu kumuhindura.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyabaye ubwo Musanze FC yakinaga na Bugesera FC biteye isoni

Nyamirambo: Umugore ucuruza agataro akubiswe n’umugore yatwariye umugabo benda kwicana (video)