in

Ibyishimo byayo byajemo agatotsi: Ikipe ya FC Barcelona ikomeje gutakaza abantu bingenzi

Ikipe ya FC Barcelona iherutse kwegukana igikombe cya shampiyona y’igihugu cya Espane habura imikino 4 ngo irangire ikomeje gutakaza bamwe mu bantu b’inkingi za mwamba.

Jordi Cruyff umuyobozi w’ikipe ya FC Barcelona yatangaje inkuru itari nziza y’uko azava muri iyi kipe mu mpera ziki gihebwe cy’imikino nyuma y’uko Mateu Alemany nawe avuye muri iyi kipe akaba agomba kwinjira mu ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza.

Umuyobozi w’ikipe ya FC Barcelona Jordie Cruyff yatangaje ibi uyu munsi tariki 16 Gicurasi 2023 mu nama aho yasobanuriye Perezida Joan Laporta ko nyuma y’imyaka ibiri ari kumwanya w’ubuyobozi ubu nawe agiye mu bikorwa bye ndetse no guhangana n’ibibazo bishya.

Ubu ikipe ya FC Barcelona ikomeje kugenda itakaza abayobozi bayo gusa irimo gusoza amasezerano yogushyiraho Deco nk’umuyobozi mushya kandi yamaze kwakira 90% by’amakuru arambuye hasigaye gukemura ikibazo n’ikigo cye.

 

 

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Ivana Knoll wabaye ikimenyabose mu gikombe cy’Isi cya 2022 ari gutanga akazi ku bantu bazi kwifotoza

Ibisambo akabyo kashobotse: Gatsibo umugabo ukekwaho kwiba yapfuye urupfu rubi