in ,

Ibintu 5 bitangaje byagufasha kugabanya ibiro utiyicishije inzara

Waba wibaza impamvu ugerageza kugabanya ibiro ariko rimwe bikiyongera cyangwa bikagutwara umwanya kandi udafite?Abantu benshi bifuza kugabanya ibiro cyane cyane ko tugeze mu bihe benshi bibaza ko ubwiza bujyana n’ibiro umuntu afite.

 

Aha tukaba twagerageje guhitamo uburyo bwagufasha kugabanya ibiro kandi utiyicishije inzara.

Ntiwibagirwe ifunguro rya mu gitondo

Abantu benshi bibwira ko ifunguro rya mu gitondo ryaba ribyibushya cyane,ariko kubyuka ukajya mu kazi ka buri munsi nta funguro rya mu gitondo ufashe ni ikosa,kubera ko iri funguro ariryo rifasha umubiri kwiyubaka no kurinda ingingo z’umubiri wawe kugumana imbaraga mu gihe utegereje irindi funguro.

Gusa ntiwibagirwe kurenzaho imbuto kuri iryo funguro rya mu gitondo.

Menya igihe cyo kugabanya ibiro

Imibiri yacu yakira ibyo turya mu buryo butandukanye,ahari igihe ushobora kuba ubona umuntu afata amafunguro ye ariko agakomeza kuba ku murongo. Igihe rero wumva ko ushaka kugabanya ibiro ugomba kubyishyiramo kandi ubwoko bwawe bukamenya neza ko ibiro bigomba kugabanuka cyane cyane iyo ukoresha ubu buryo bwo kutiyicisha inzara. Ibi bizagufasha kugabanya ibiro byawe kuburyo bwihuse.

Hindura uburyo ubayeho

Aha ntago bisobanuye ko ugomba  gutangira kujya muri siporo, iyo ukoresha ubu buryo bwo kugabanya ibiro kandi ukomeza kurya ni ngombwa ko ureka bumwe mu buryo ubayeho bwa buri munsi.

Tangira kuzamuka mu nyubako ndende ukoresheje ingazi (stairs, escalier) bizagufasha gutwika ibinure nubwo atari byinshi ariko birafasha, Cga ukagabanya kugenda ni imodoka ukajya ugenda n’amaguru cyane

Ushobora kandi gutumira inshuti zawe mukabyina cyangwa se mugatwara amagare nabyo birafasha.

Kurya witonze

Akenshi iyo turi kumeza turarya kugeza igihe twumva duhagiye koko,ariko kugira ngo ugabanye ibiro ni byiza ko mu gihe uri ku meza ugerageza kurya buhoro buhoro unyuzamo ugashyira hasi icyo uri kurisha,ibi ni ingenzi cyane kuko uko ushyize hasi icyo uri kurisha, ubwonko bwumva ko usoje ibi nubigerageza uzatungurwa no kumva ko uhaze kandi wariye ibiryo bike kubyo usanzwe ufata.

Shaka igituma uguma uhuze

Burya abantu benshi bumva ko bashonje iyo ntakintu bafite bakora,niba ibi bikubaho kandi ukaba ushaka kugabanya ibiro gerageza ushake ikintu cyo gukora ndetse wirinde kujya ahantu abantu bari kuvuga ibiryo cg batetse ahubwo ugerageze kunywa amazi.

Aha niho hahandi abantu bareka itabi bagatangira kubyibuha , ntabwo itabi rinanura ahubwo ni uko rituma baba bahuze bakurura imyotsi , noneho mugihe bariretse bakarisimbuza ibiryo .

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibidasanzwe utari uzi ku gakingirizo ‘Prudence’

Umwe mu bakobwa bakunzwe cyane I Kigali yahishuye ko akunda kwikinisha