Connect with us

Imyidagaduro

Ibidasanzwe utari uzi ku gakingirizo ‘Prudence’

Published

on

Amateka y’udukingirizo ntazwi neza kuko hataramenyekana igihe nyacyo twatangiriye gukoreshwa , gusa ikizwi ni uko turamira ubuzima bwa benshi, tukaba na kimwe mu bintu by’ingenzi mu kurengera ubuzima bw’ abaturage.

Bimwe bidasanzwe wamenya ku gakingirizo:

10. Udukingirizo tw’abatarya inyama

Mu bijyanye n’ikoreshwa ry’agakingiurizo kimwe no mu buzima busanzwe, hari bamwe bafite imyumvire yo kudakoresha ikintu icyo aricyo cyose gikomoka ku nyamaswa.

Abemera ibintu gutya ntibashobora no kwambara imyenda yakozwe hifashishijwe uruhu rw’ inyamaswa cyangwa nk’amavuto azikomokaho.

Tumwe mu dukingirizo dukorwa muri proteine zituruka muri bigize amata (caseine), bigatuma hari abatatwifashisha.

Uruganda rwo mu Budage rwitwa Condomi rwatangiye gukora udukingirizo mu ifu ya Cocoa, aho gukoresha iyi caseine isanzwe inifashishwa mu gukora amarange, amavuta afatanya ibikoresho (glue) n’ imiti.

9. Udukingirizo twinshi ntidukwira abagabo b’Abahinde

Inyigo yakozwe n’ ikigo cy’ubushakashatsi mu by’ubuvuzi mu Buhinde muri 2006, cyerekanye ko abagabo b’Abahinde hejuru ya 60% bafite ari igitsina gito cyane ugereranyije n’ubunini fatizo bwagendeweho mu gukora agakingirizo k’abagabo.

Ibi byagiye bigira ingaruka ku dukingirizo tumwe tugacika, utundi tukivanamo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, byanakwirakwije ubwandu bw’ agakoko gatera SIDA.

Minisiteri y’ ubuzima yatangaje ko indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina mu bakiri bato zikubye 5 mu myaka icumi ishize.

Yagize iti “Biraterwa n’ uko 43 % by’ urubyiruko bahitamo udukingirizo turuta ibitsina byabo, bagatinya gusekwa ko bafite ibitsina bito cyane.”

8. Ambulance zitanga udukingirizo

Bamwe mu batanga serivisi bitwa “condom ambulances” basanganwe akazi ko kugeza ku bantu udukingirizo mu byumba byabo.

Iyi serivisi yamenyekanya cyane itangwa n’umunyeshuri mu mwaka wa kabiri muri kaminuza ya New Jersey, witwa Kyle McCabe, wajyanaga udukingirizo ku bamuhamagaye, akishyuza amadolari 3 agakingirizo kamwe, n’amadolari 15 ku dukingirizo 10 bitewe n’ uko ibintu byifashe.

Yanabasinyiraga amasezerano ko atazongera kubazanira udukingirizo igihe cyose utwo abahaye tutabanogeye.

Ubucuruzi bwa Kyle bwaje gutuma mu 2014, abajyanama b’ubuzima b’abanya- Suwede bagura imodoka eshatu zo kugeza udukingirizo ku bakundana bagiye gukora imibonano mpuzabitsina badukeneye.

7. Tumwe mu dukingirizo turaribwa

Umugabo ufite resitora muri Hong Kong witwa Alvin Leung yakoze agakingirizo barya yise “Sex on The beach”.

N’ubwo iki kiribwa ngo kiganwa cyane n’abakunzi b’ iyi resitora, igitekerezo cya Leung cyo ni ukugabanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zugarije Hong Kong.

6. Agakingirizo na Kiliziya Gatolika

Ikoreshwa ry’ agakingirizo ryakomeje guteza impaka ndende mu bayobozi ba Kiliziya Gatolika, havugwa ko udukingirizo dushobora guhabwa umwanya nk’uburyo bwo kurinda Virusi itera Sida ikomeje kuyogoza Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Ireland nk’igihugu gifite abakirisitu Gatolika benshi, cyigeze guhagarika iyinjizwa ry’ibintu byose bifasha mu kuboneza urubyaro kugeza 1979.

Mu 1985 nibwo guverinoma yasabye ko habaho gucuruza udukingirizo mu buryo bweruye.

5. Bill Gates yatanze amadolari ibihumbi 100 yo gukora udukingirizo

Umuherwe Bill Gates, usanzwe uzwiho gutera inkunga imishinga itandukanye mu nzego z’uburezi, kurwanya indwara n’ iyindi, mu 2013 yatangaje ko yifuza gufasha abantu akabatera inkunga y’ibihumbi 100 by’ Amadolari bagakora udukingirizo tugezweho.

Twagombaga kuba udukingirizo dufite umubiri muto cyane, kandi twizewe kuko hari abagabo banga kwambara udukingirizo dusanzwe bavuga ko tudatanga umunezero usesuye.

Iyo nkunga zahawe Kaminuza ya Manchester n’iya Oregon, zikora utwo dukingirizo .

4. Kwemerwa n’ amategeko

Ireland nicyo gihugu cyonyine cyigeze kugira amategeko abuza agakingirizo. Leta Zunze Ubumwe za Amerika nazo zagize igihe cyo kutumva neza udukingirizo.

Mu 1838 ubwo Charles Goodyear yari mu gikorwa cye cyo gutunganya amapine, uruganda rwakoraga udukingirizo rwaraturitse.

Rwaje guhomba bikomeye, bituma mu mu 1873 hatorwa itegeko ribuza guhererekanya ubutumwa bw’imibonano mpuzabitsina no gukoresha ibikoresho bitera ibyishimo biganisha ku mibonano mpuzabitsina n’ udukingirizo.

Mu ntambara ya mbere y’ Isi, Amerika nicyo gihugu kitahaye abasirikare bacyo udukingirizo byabaviriyemo n’indwara zinyuranye.

Kuri ubu, muri Amerika gutunga udukingirizo bishobora kwifashishwa mu kugushinja ibyaha, bigatuma hari abicuruza batinya kutugendana.

3. Urufuro (Spray) ku dukingirizo

Mu gihe bizwi ko udukingirizo tugira ingano imwe twitezwe gukwira abagabo bose, Umudage akaba n’umwarimu w’inyigisho zirebana n’imibonano mpuzabitsina, Jan Vincenz Krause yakoze agasa n’agahombo umugabo yinjizamo igitsina cye, kigahita kijyaho urufuro rurinda indwara.

Imbogamizi yabayeho kuri ubu buryo ni uko rufata iminota ibiri cyangwa itatu gusa rukaba rwumye.

2. Mu mikino olempike buri mugabo yari yandikiwe udukingirizo 35

Mu mikibo Olimpiki, ni hamwe mu hakenerwa udukingirizo mu buryo bukomeye.

Mu mikino Olimpiki yabereye i Sydney mu 2000 yitabiriwe n’abagabo 6,582, hakwirakwizwa udukingirizo 70,000 ku buryo buri muntu yari yandikiwe udukingirizo 10.

Bitunguranye twaje kubashirana, batumiza igitaraganya utundi 20,000 .
Mu mikino y’umwaka ushize wa 2014 yabereye Sochi mu Burusiya, hatanzwe udukingirizo 100,000, buri mukinnyi yandikiwe udukingirizo 35.

1. Udukingirizo n’intambara y’ubutita

Intambara y’ubutita yagiye irwanwa n’inzego zinyuranye. Inzego z’ubutasi nka CIA na KGB zakoze ibishoboka mu guhangana n’umwanzi.

Bakoreshaga ibintu binyuranye mu butasi, nko mu gikorwa bise “Operation Acoustic Kitty,” aho bohereje injangwe yashyizweho micropfone yumviriza amajwi. Udukingirizo natwo turi mu byakoreshejwe muri ibi bikorwa.

Hari amakuru avugwa ko Urwego rushinzwe ibikorwa muri CIA, OPC (Office of Policy Coordination), rwazanye igitekerezo cyo kujya runaga udukingirizo tunini twanditseho ko twakorewe muri Amerika, “Made in the USA. Medium” mu ngabo z’Ibihugu byunze ubumwe by’ abasoviyete, USSR, mu rwego rwo kubica mu mutwe.

Komeza usome
Advertisement
Click to comment

Comment

Imyidagaduro

Sacha Kate yashyize hanze video yambaye umwenda ubonerana, bigaragara ko nta mwenda w’imbere yambaye

Published

on

Umunyamidelikazi Sacha Kate ukomeje kugenda akora imyenda itandukanye ya sport kuri Brand ye yitwa SACHAK, yakoreye agashya abafana be bamukurikira kuri Snapchat aho yashyizeho video yambaye umwenda ubonerana “See through” ku buryo amabere agaragara.

Sacha Kate akaba ari umwe mu banyarwandakzi bamenyereweho amafoto bakunze kwita ko ari Provocative gusa kenshi na kenshi akaba akunze kuyasiba nyuma y’igihe gito ayashyizeho, aha umuntu akaba yavuga nk ku mafoto ye atandukanye yashyize ahagaragara yambaye Bikini maze agahita ayasiba nyuma y’igihe gito.

 

Komeza usome

Imyidagaduro

Album Ya Danny Vumbi iteje impagarara !!!

Published

on

 

Umuhanzi Danny Vumbi yamenyesheje abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange ko uwifuza kugura Album ye “Inkuru Nziza” mbere y’uko ayimurika yishyura ibihumbi 100 Frw.

Yabitangaje ku gicamunsi cy’uyu wa Kabiri, avuga ko yitegura gukora igitaramo cyo kumurika Album ye ya Gatatu ku wa 17 Nyakanga 2020 ariko ko abantu baba bayigura ku bihumbi 100 Frw mbere y’uko isohoka ku mugaragaro.

Iyi Album ya Danny Vumbi iriho indirimbo 12: ‘Sezera’, ‘Ni amakosa’, ‘Umugozi’ yakoranye na Bruce Melodie, ‘Yibare’, ‘Babahe’, ‘Abana babi’, ‘Urukundo rwa mbere’. ‘Byakaze’ yakoranye na Riderman, ‘Ijana ku ijana’ yakoranye na Ben Kayiranga, ‘Kabiri’, ‘Byose’ na ‘Inenge’.

Igiciro cy’iyi Album cyakuruye impaka kubuga ngoranya mbaga cyane cyane urwa Twitter bamwe babaza niba koko ibihumbi 100 bivugwa ko ari iby’amanyarwanda, amashilingi cyangwa se amanya-Zimbabwe.

Uwitwa Nihitiraga yagize ati “Ku bihumbi 100 byanje nizere ko bari buyimpane na Sub woofer, Bluetooth Speaker, Rwanda rw’ejo digital copy ndetse n’aho gushyira CD.”

Ukoresha izina rya Bizimana Viateur ati “Bayimpana na sound system?” naho ‘Kanda Akanyenyeri’ ati “Mu bihumbi 100 muraduhana na Vinyl Disk na Player yayo ariko? Dufite Application dukoresha twumva umuziki byarakemutse.”

Uwitwa ‘Urinde Wiyemera’ we yavuze ko ibihumbi 100 Frw ari byinshi ahubwo ko yakoresha 500 Frw akagura 2GB akazimanura (Download) kuri Youtube.

Uwiyise ‘Incakura’ we yavuze ko iyi Album atayitangaho ibihumbi 100 Frw kuko atayigereka ku bishyimbo ngo ayirye.

Uwitwa Murenzi Gakwaya yavuze ko hakwiye kuba ikipe yiga neza uko iyi Album izagurishwa Danny Vumbi agashyigikirwa “Ku bw’uruhare yagize mu muziki Nyarwanda guhera muri The Brothers kugeza ku ndirimbo ze bwite n’izo yandikiye uruhuri rw’abandi bahanzi harimo n’itsinda yahozemo.”

Yanavuze ko kugira ngo iyi Album igure ibihumbi 100 ikwiye kuzaba ipfunyitse mu buryo bwihariye kandi inafitemo ubutumwa bwihariye.

Gakwaya yavuze kandi ko abahanzi bahitamo uburyo bwiza bwo kumurika Album mu rwego rwo kugira ngo abantu bamushyigikire mu rugendo rwe rw’umuziki.

Niyonzima Patrick Rusizi avuga ko nakenera kumva indirimbo za Danny Vumbi azajya kuri Youtube kuko ngo ibihumbi 100 yabikoramo umushinga wakungukira umuryango we.

Uwitwa Ndiwi#Kigali yavuze ko iyi Album ihenda kurusha inkoko ya Shaddy Boo.

Danny Vumbi yavuze ko nyuma y’itariki 17 Nyakanga 2020, iyi Album izaba iri ku biciro bisanzwe. Yashimye abamaze kuyigura avuga ko ari inkunga ikomeye bamuteye.

Uyu muhanzi azakora igitaramo cyo kumurika Album ashyigikiwe na Bruce Melodie, Uncle Austin, Marina, umuraperi Fireman ndetse na Mico the Best bahuriye muri Kikac Music.

album ya danny vumbi igura 100 frw

album ya danny vumbi igura 100 frw

Komeza usome

Imyidagaduro

Supersexy akomeje gutungurwa n’umubare munini w’abagabo bamwandikira bashaka ko baryamana

Published

on

Umunyarwandakazi Supersexy ni umwe mu banyarwandakazi bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga byumwihariko ku rubuga rwa instagram. Mu minsi ishize twababwiye ko Supersexy yatangiye gahunda yo gukora amashusho y’urukuzasoni mu kiswe onlyfans akaba yaranatangiye kwinjiza amafaranga menshi mu minsi mike yari atangiye kubikora. Birumvikana ko Supersexy yatangiye kubona umubare munini w’abagabo bamwandikira bashaka ko baryamana.

Supersexy

Supersexy abinyujije kuri story ya instagram yatangaje ko yatangiye kubona umubare munini w’abagabo bashaka kuryamana na we.

Komeza usome

Imyidagaduro

Amafoto Ya SHADDYBOO Agaragaza Ubwiza Bw’uyu Mugore ukunzwe cyane kumbuga nkoranyambaga

Published

on

Murekatete  shadia ni Umugore ndetse akaba n’umubyeyi ubu ngubu uri guhiga abandi bose mu Rwanda mu kwinjiza amafaranga menshi kumbuga nkoranyambaga.

Shaddyboo azwi cyane nkumugore mwiza cyane ndetse akunze kugaragara kenshi cyane ari mubikorwa byo kwamamaza ibintu byinshi bitandukanye ibintu bimwinjiriza amafaranga menshi kubera abantu benshi afite bamukurikira kumbuga nkoranyambaga aho kurubuga rwa Instagram rwonyine akurikirwa n’abantu barenze ibihumbi magana arindwi na makumyabiri (720 000 )

Uyu munsi twabazaniye amafoto 10 agaragaza ubwiza bw’uyu mubyeyi

Murekatete Shadia “shaddyboo”

Afite ubwiza bukurura benshi

avuga ko akunda cyane uruhu rwe.

….

akunzwe cyane nab’igitsina gabo

Akunda kwambara neza

Yigeze kuvugwaho kuba umunyamideri

we ngo na mugitondo ubwiza buragaragara

ateye neza cyane

 

Komeza usome

Imyidagaduro

Abafana ba Miss Vanessa bibasiye fiancé we

Published

on

Nyuma ya audio yashyizwe ahagaragara aho mucuti wa Vanessa witwa Noella yarimo aha gasopo Liliane ngo yitonde areke gushaka kwivanga muri couple ya Vanessa na Putin, abafana benshi ba Vanessa bibasiye uyu Putin bamushinja ko ubwo ariwe ngo washatse guca inyuma Vanessa akajya kwandirira Liliane.

Igituma benshi mu bafana ba Vanessa bakomeza gushinja Putin ko ariwe nyirabayazana wiki kibazo, ngo nuko nta mukobwa watinyuka kujya kwandikira umugabo wabandi cyangwa se fiance w’abandi badafite ikibahuje bati ubwo byanga binoga Putin niwe washotoye Liliane, ndetse bakomeje kugenda babwira Vanessa kurya ari menge kuko isaha nisaha Putin yamucika ikigira ku wundi mukobwa.

 

 

 

Komeza usome

Trending

Copyright © 2020 YEGOB

%d bloggers like this:
Enable Notifications.    Ok No thanks