in ,

Ibimenyetso ko ugiye kurwara Diabete kuburyo wahita wivuza hakiri kare.

Diabete irimo ubwoko bwinshi niyo mpamvu uyu munsi twateganyije kubanza kukubwira ibimenyetso bizakubwira ko ugiye kurwara Diabete yo mu bwoko bwa kabiri!

 

Kugira inyota

Uku gushaka ibyo kunywa biherekezwa no gushaka kwihagarika,gusonza,kuma iminwa,kugabanuka ibiro cyangwa bikiyongera cyane.

Kurwara umutwe

 

Kurwara umutwe udafite ikiwutera ndetse no kugira ibirorirori mu maso n’umunaniro biri muri bimwe mu bimenyetso bya diabete.

Indwara z’uruhu

Hari n’igihe bigera ko umenye ko ufite diyabete waratangiye kuzahazwa n’indwara zitandukanye

 Kunanirwa no gutera akabariro

Ubundi iki ni ingaruka ya diyabete yageze mu mubiri ariko nkuko twabivuze hari abaza kwa muganga yaratangiye kubazahaza. Ushobora kwibaza se diyabete no gutera akabariro bihurirahe?

Ubundi diyabete irangwa nuko mu mubiri isukali yiyongera hanyuma ya sukali ikangiza udutsi tw’igitsina(blood vessels and nerves endings of penis).

 

Hari ingamba wafata kugirango ugabanye ibyago byo gufatwa nayo

  1. kugabanya umubyibuho cyangwa ukabyirinda
  2. Kwirinda kunywa inzoga n’itabi
  3. Gukora imyitozo ngororamubiri
  4. Kutarya ibinyamasukari byinshi

Gusa hari nibyo utakirinda kandi bifasha diyabete gufata umurwayi:

  1. gutwita

iyi diyabete iza ku cyumweru cya 24 utwise,igafata 3% by’abagore batwite. Impamvu nuko imisemburo(hormones) ikorwa n’ingobyi y’umwana (placenta) ituma agira ubudahangarwa ku musemburo wa insulin.

2.Ubwoko

Abantu bafite inkomoko ya hisipaniya,kavukire k’amerika,abanyafurika,ndetse n’aziya bafite ibyago byo gufatwa na diyabete , biturutse ahanini ku imirire yabo gakondo.

3.Umuryango

Iyi n’ihererekanwa mu muryango ,ku buryo iyo ufite umuvandimwe cyangwa umubyeyi uyifite nawe uba ufite ibyago byo kuyirwara

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibintu 10 bya mbere mu gutera umutwe, n’uburyo wahangana na byo.

Niba wibonaho ibi bimenyetso menya ko indwara y’umutima ikugera amajanja!