in

Ibibazo birashira ibindi ar’ibagara k’umukinnyi ukomeye wa Chelsea n’Ubufaransa.

N’Golo Kante Umufaransa ukina hagati mw’ikipe ya Chelsea yagize ikibazo cy’imvune mw’itako bizatuma amara hanze y’ikibuga hagati y’ibyumweru bitanu mu gihe habura ibyumweru bitanu igikombe cy’Isi kigatangira.


N’Golo Kante wari wagize ikibazo cy’imvune mu mukino wari wabaye mu kwa munani hagati na Chelsea na Totenham bigatuma ava mu kibuga yaje kumara hanze y’ikibuga asiba imikino itandatu.

Uyu mugabo w’imyaka 31 yaje kugaruka mu myitozo mu mpera zu kwa cyenda ariko nyuma yingera kugira ikibazo cy’imvune mw’itako.Umutoza wa Chelsea Graham Potter yatangajeko uyu mugabo azamara hanze by’ibuze imikino itanu adakandagira mu kibuga.

Uyu Mufaransa yavunitse mu gihe umutoza we Didier Deschamps ateganya guhamagara ikipe yose izakina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi kizatangira tariki ya 20 Ugushyingo uyu mwaka ibi bikaba byongera amahirwe yuko atazahagarwa mu bakinnyi bazitabira.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibintu bihinduye isura: Mugisha na Rusine abakunzi babo mushyizwe igorora

Ngiri ibanga rikomeye ryafasha umuntu wese ugishakisha ubuzima ndetse wifuza kuzavamo umukire urenze.