in

Ngiri ibanga rikomeye ryafasha umuntu wese ugishakisha ubuzima ndetse wifuza kuzavamo umukire urenze.

Abantu bajya bitiranya iterambere cyangwa ubukire, bakabifata nk’ibintu bigomba guturuka ku mafaranga menshi.

Hatirengangijwe ko amafaranga ubwayo atajya aba menshi bitewe n’uyatunze, bituma abantu bamwe bahora mu rugamba rwo kongera umutungo. Gutinya impinduka zishobora kuba mu gihe kizaza bitera benshi guhora bashakisha icyatuma ejo haba heza kurenza uyu munsi.

Bakira bate ?

Igitangaje kandi kibabaje ni uko hari abantu usanga bafite akazi kabahemba neza ariko bakagorwa no kugira impinduramibereho mu buzima bwabo. Ibi bivuze ko kubona umushara mwiza atari ko kuwubyaza inyungu nziza. Usibye aba, hari n’abavuga ko bahembwa umushahara muto ariko bakarusha bamwe mu bahembwa ipinda gutegura ejo heza.

Niba wiyumvamo ko uhembwa neza ariko ukabona uburyo ubayeho buri hasi y’abo wita ko binjiza make, gerageza urebe ikibitera kuko kukirwanya birashoboka.

Twifashishije ibitekerezo by’abahanga mu byerekeye icungamutungo n’ikoreshwa ryawo mu buryo butanga umusaruro mwiza, tugiye kubereka inzira zabafasha gukora ivugururamibereho riganisha ku bukire kandi bidasabye igishoro gihenze cyane.

Tony Robbins umunyamerika w’umuhanga mu by’icungamutungo no kugira inama ba rwiyemezamirimo atanga inama zitandukanye zigaragaza uko wagera ku iterambere mu gihe ufite ubushobozi buke

Kwiha intego zo gukora ibintu biramba.

Abantu benshi batabyaza umusaruro mwiza ubushobozi bafite, akenshi babiterwa n’uko badafite intego zihamye. Intego nyazo ni intwaro nyakuri ifasha kugera ku cyo umuntu agambiriye.

Gukora ingengabihe y’intego wihaye.

Umuntu akwiye gusobanukirwa uburyo butanga umusaruro mwiza bwo gukoreshamo amafaranga n’igihe bizatwara ngo atangire kubona umusaruro. Ingengabihe y’intego ifasha uwayihaye gukorera ibintu ku gihe gikwiye.

Guhanga umushinga uramba kandi ujyanye n’ubushobozi.

Iyo umaze kwiyumvamo ko ufite intego n’uko wazikoresha, utekereza guhitamo umushinga wakora uhuje n’ubushobozi bwawe. Wirinda guhita utekereza umushinga usaba igishoro kinini, imisoro ihanitse n’ibindi bitwara amafaranga mu gihe ufite igishoro gito.

Kumenya ahari intege nke no kuhakosora byihuse

Umuntu uharanira imibereho iganisha ku bukire agomba kumenya ahari icyuho kugira ngo abashe kuhashyira ingufu. Usibye kuba uyu ahora agenzura umushinga we, agomba no kugenzura icyuho kiri mu byo abona bityo akaba yahashora imari kugira ngo akizibe.

Gukorana umuhate kurenza undi wese.

Iyo ibintu ari ibyawe, ugomba gushyiramo imbaraga kurenza abandi mukorana (igihe ubafite) kugira ngo bakurebereho. Niba umaze guhanga umushinga, ugomba gukora igishoboka cyose gituma urushaho gukura. Uzasanga umukire ufite gahunda, ahora atekereza akanakora ibishoboka byose ngo yagure business ye, uruhare rw’abo akoresha rukaza rwunganira ibyatangijwe na nyir’ibikorwa.

Kumva ko ntaho uragera n’iyo waba umaze kubona ibyo wiyemeje.

N’iyo waba warageze ku byo wiyemeje byose, ntugomba guhagarikira aho ngo birarangiye. Kutanyurwa ni cyo kintu cy’ingezi kiranga umukire ushaka kongera ibyo yagezeho.
Mu gihe ubonye ibyo ukora bizanye impinduka mu mibereho yawe, zirikana ko ibyo ukenera mu buzima bwa buri munsi nabyo birushaho kwiyongera. Ibi bizakurinda kwirara ahubwo uhore ushakisha ikirenze ku byo utunze.

Ugomba kwagura ibikorwa

Iyo umushinga wabyaye umusaruro mwiza ugomba kwagura ibikorwa cyangwa ukawubyaza undi ubyara inyungu. Ikintu cyose kizima iyo gikuze kigomba kororoka, niyo mpamvu n’umushinga ugomba kwaguka ukagaba amashami.

Ntuzatungurwe no kubona uwo ukeka ko afite ubushobozi budahagije agenda atera imbere, ubwo aba yafashe ingamba zo gukoresha bike afite mu buryo buramba. Iki ni cyo gihe ngo abantu batazi gukoresha neza ubushobozi bafite barusheho kumenya kububyaza umusaruro ukwiye w’igihe kirambye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibibazo birashira ibindi ar’ibagara k’umukinnyi ukomeye wa Chelsea n’Ubufaransa.

Uziko bikaze! Yolo The Queen yerekanye uko bijya bigenda iyo agerageje kujya mu rukundo