in

Igikombe cy’isi:Igikuba cyacitse mu mitima y’abafana ba Argentina nyuma y’uko Drake uvugwaho gutera umwaku atangaje ko azakuba afana Argentina na Messi

Drake ushinjwa gutera umwaku yerekeje umutima kuri Argentina

Igikuba cyacitse mu bafana ba Argentina nyuma y’uko Drake uvugwaho gutera umwaku atangaje ko azakuba afana Argentina na Messi ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi.

Drake ushinjwa gutera umwaku yerekeje umutima kuri Argentina

Umuraperi ukomoka muri Canada wamamaye nka Drake yatangaje ko azakuba afana Argentina na Messi ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi bitera benshi ubwoba kuko uyu mugabo yavuzweho gutera umwaku amakipe yose yerekejeho umutima ibi Drake yabitangaje abinyujije ku rubuga rwe rwa TikTok aho yifashe amashusho yambaye jexi ya Napoli agatangaza ko aribufane Argentina ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi.
Abasenga musengere Messi na Argentina ye

Ibi ababivuga babishingira ko Drake yafannnye Canada mu gikombe cy’isi ndetse akagaragara ari kumwe na Alphonso Davies ukinira Canada bikarangira Canada iviriye mu matsinda mu gikombe cy’isi. Drake Kandi yigeze kuvuga ko ashyigikiye FC Barcelona ku mukino yakinaga na Real Madrid birangira Barcelona itsinzwe na Real Madrid ibitego bitatu Kuri kimwe.
Abantu benshi bakaba batangiye kuvuga ko Drake byarangiye yateye umwaku Argentina itari bwikure imbere y ubufaransa.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Haringingo Francis utoza Rayon Sports yagize icyo avuga ku myambarire ye yavugishije abatari bacye

Umugabo yaciye ibintu nyuma yo kubaka inzu y’agatangaza mu macupa