in

Harimo n’urupfu: Ingaruka mbi za Asima ku bagore n’abakobwa bari mu gihe cy’imihango

Indwara ya Asima ifata mu myanya y’ubuhumekero, bigatuma imiyoboro ijyana cyangwa ivana umwuka mu bihaha ibyimba, bigatuma uyirwaye arangwa no gukorora cyane ndetse no gusemeka akumva ahera umwuka.

Dr. Gahungu Daniel ukorera muri Polyclinique Saint Bernard mu Mujyi wa Kigali, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko imisemburo irimo uwa Progestérone n’uwa Estrogène isanzwe ifite akamaro gatandukanye mu mibiri y’abagore cyangwa abakobwa harimo no kubafasha guhumeka neza, iyo igabanutse basanzwe barwaye Asima hari abo bishyira mu byago byo kuremba.

Nubwo iyo misemburo igabanuka ku bajya mu mihango muri rusange, iyo bigeze ku barwaye Asima ingaruka ntabwo ziba zimwe.

Ikigo cy’Abanyamerika cy’amasomo y’ubuvuzi n’ubushakashatsi bubushamikiyeho, Mayo Clinic, kivuga ko kimwe mu bituma bamwe mu bagore n’abakobwa baremba muri icyo gihe ari uguhindagurika k’ukwezi kw’imihango.

Ni mu gihe Ikigo cy’Abanyamerika gikora ubushakashatsi bushingiye kuri buzima, National Institutes for Health, cyo kivuga ko mu bushakashatsi buto cyagiye gikora mu bihe bitandukanye, bwagaragaje ko abagore n’abakobwa barwaye Asima bari hagati ya 30% na 40% bavuga ko bakunze kuremba iyo bari mu gihe cy’imihango.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ese ko bamuvuga ukarakara! Alliah Cool yahuriye na Isimbi Noelline muri Nigeria, Isimbi Noelline agiye kumuvugisha Alliah Cool ahita areba hirya yigira nkaho atamubonye – videwo

“Hari ubwo bazaga ari babiri, gusa hari uwo nishyuje afashe ikote rye hahita havamo icyuma” wa mugore waryamanaga n’abagabo 10 yavuze uko yabigenzaga iyo abagabo babiri bazanaga