in

Hamenyekanye umukinnyi ugambanira umutoza Haringingo Francis kugira ngo yirukanwe muri Rayon Sports

Umutoza Haringingo Francis Christian ntabwo ari gucana uwaka na rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Mali, Moussa Camara.

Harabura iminsi micye ngo igice cy’imikino yo kwishyura cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023 igasubukurwa, iyi kipe ikaba izatangirira kuri Musanze FC.

Muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru ntabwo bihagaze neza hagati ya Haringingo Francis Christian na Moussa Camara, uyu rutahizamu akaba ashinja umutoza kutamuha umwanya wo gukina, ndetse bikaba bivugwa ko Moussa Camara yifuza ko uyu mutoza yabura umusaruro bigatuma yirukanwa.

Moussa Camara kuva yagaruka mu ikipe ya Rayon Sports ntabwo yari yatanga umusaruro yari yitezweho, akaba ari nayo mpamvu nyamukuru iyi kipe iri gushaka undi rutahizamu w’igihangange uzaza kuyitsindira ibitego byinshi.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma ya Nishimwe Blaize, undi mukinnyi Rayon Sports yagenderaho yatangiye kwigomeka

Inkuru y’akababaro ku mubikira wari ukuze kurusha abandi ku isi