in

Nyuma ya Nishimwe Blaize, undi mukinnyi Rayon Sports yagenderaho yatangiye kwigomeka

Nyuma ya Nishimwe Blaize ukomeje kubangamira ubuyobozi bwa Rayon Sports, Willy Essomba Onana nawe ibye ntabwo biri kuvugwaho rumwe.

Hashize igihe Nishimwe Blaize yaranze gukora ibyo ikipe ya Rayon Sports imwifuzaho birimo gukora imyitoza nubwo bivugwa ko ikibitera ari uko iyi kipe yamubereye imbogamizi mu gihe ikipe ya APR FC yamwifuzaga ntiyajyayo.

Nyuma y’uyu musore na Willy Essomba Onana nawe ntabwo arimo kugaragara mu myitozo y’ikipe ya Rayon Sports kuva abandi bakinnyi batangira imyitozo bitegura imikino yo kwishyura.

Amakuru ahari aravuga ko Onana yanze kugaruka mu myitozo bitewe ni uko iyi kipe hari amafaranga irimo abakinnyi. Hari andi makuru nayo avuga ko uyu musore yabwiye ubuyobozi ko afite imvune ariyo mpamvu ataraza mu myitozo. Leandre Willy Essomba Onana amaze igihe mu Rwanda, ntabwo we giyeze ajya mu kiruhuko iwabo muri Cameroon.

Ntabwo ibiri kubera mu ikipe ya Rayon Sports birimo kuvugwaho rumwe bitewe ni uko ubuyobozi bw’iyi kipe bukomeza kwizeza abakunzi bayo ko ibintu bimeze neza wakubita icyumvirizo mu bandi barimo bakakubwira ko ibintu bitameze neza cyane cyane ikibazo gikomeje kugorana cyane ni ikibazo cy’amikoro kandi ari cyo kintu gikenewe muri iyi minsi.

Ikipe ya Rayon Sports ikigaragaza ko ntamafaranga iyi kipe ifite ni uko kugeza ubu ishaka rutahizamu ariko abo iganirije Bose bayitera utwatsi bivugwa ko bakomeza kugenda bapfa amafaranga.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyari ibyishimo bishobora kuba bigiye guhinduka amarira, Bijoux yasibye amafoto yose y’ubukwe arenzaho amagambo akomeye

Hamenyekanye umukinnyi ugambanira umutoza Haringingo Francis kugira ngo yirukanwe muri Rayon Sports