in

Inkuru y’akababaro ku mubikira wari ukuze kurusha abandi ku isi

Umufaransakazi Lucile Randon wamenyekanye nka Sister André  mu kibikira ubwo yajyaga mu gitabo cya Guinness Book of Records nk’umuntu wo mu bihugu bya Europe ukuze kurusha abandi yitabye Imana ku myaka 118.

Ikinyamakuru Bbc dukesha iy’inkuru kivuga ko Sister André  yapfuye asinziriye mu rugo aho yari atuye i Toulon mu gihugu cy’Ubufaransa ,nkuko byemejwe n’umuvugizi  w’urugo rwababikira aho sister Andre yari atuye ,bwana David Tavella.

Sister André  yavutse mu mwaka 1904  avukira mu majyepfo y’igihugu cy’Ubufaransa ,avukira mu muryango waba porotesita (Protestant) nubwo nyuma yaje kujya muba katorika ari naho yabatirijwe ubwo yari afite imyaka 26 , ndetse intambara z’isi 2 zose zabaye areba.,

Sister André  yinjiye mu bitabo bya Guinness Book of Records muri Mata umwaka ushize nyuma y’urupfu rw”umuyapanikazi Kane Tanaka, witabye Imana ku myaka 119 .

Sister André  yigeze ku bwira ikinyamakuru AFP ko kimwe mu bintu byamunezezaga  ari ugukora ,kuko ngo yarekeye gukora yumva acitse intege burundu ubwo yari afite imyaka 108 ,ikindi ngo cyamushimishaga kugeza kuri uyu wa kabiri ubwo yitabaga Imana kwari ukurya chocolate  no kunywa wine.

Ikindi ni uko kugeza ubwo yitabaga Imana , Sister André  yari afite ubumuga bwo kutabona ndetse asigaye agendera mu kagare kubwo gucika intege k’umubiri.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hamenyekanye umukinnyi ugambanira umutoza Haringingo Francis kugira ngo yirukanwe muri Rayon Sports

Miss Aurore Kayibanda yateye benshi urujijo bibaza niba Koko yinjiye mu rukundo bwa kabiri