in

Habuze gato ngo Heritier Luvumbu afatane mu mashati n’Umunyamabanga wa Rayon Sports bapfa ikintu gikomeye

Umukinnyi Mpuzamahanga ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Heritier Luvumbu Nzinga yari agiye kurwana na Namenye Patrick usanzwe ari Umunyamabanga wa Rayon Sports.

Mu myitozo y’ejo ubwo abakinnyi ba Rayon Sports bari basoje imyitozo ntabwo bari bishimye bitewe n’uko batari bahembwa ukwezi kwa Mutarama 2023, ubuyobozi bukaba bwari bwababwiye ko burabahemba igice.

Amakuru dukesha Radio Fine FM ni uko Umunyamabanga wa Rayon Sports, Namenye Patrick yari agiye gufatana mu mashati na Heritier Luvumbu Nzinga kuko uyu mukinnyi yifuzaga ko babahemba umushahara wuzuye w’ukwezi kwa Mutarama.

Mbere y’uko amakipe y’amacyeba acakirana mu ikipe ya Rayon Sports ntabwo harimo umwuka mwiza bitewe n’uko iyi kipe imaze iminsi ifite umusaruro mubi ndetse ubuyobozi bukaba bubarimo amafaranga y’ukwezi gushize.

Rayon Sports iheruka gutsinda APR FC tariki 21 Mata 2019, icyo gihe yayitsinze igitego kimwe ku busa cyabonetse ku munota wa nyuma gitsinzwe na Michael Sarpong kuri penaliti nyuma y’ikosa Imanishimwe Emmanuel myugariro wa APR FC yakoreye kuri Mugisha Gilbert wari mu rubuga rw’amahina.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnnyi ukomeye ikipe ya Rayon Sports yari yitezeho kubabaza APR FC yagize imvune y’umuhogo

Abafana ba Rayon Sports bacitse ururondogoro nyuma yo kumenya umukinnyi wabo wabeshye ubuyobozi ko yakoze impanuka ya moto