in

Abafana ba Rayon Sports bacitse ururondogoro nyuma yo kumenya umukinnyi wabo wabeshye ubuyobozi ko yakoze impanuka ya moto

Abafana b’ikipe ya Rayon Sports bakomeje gusaba ubuyobozi burangajwe imbere na Rtd Capt Uwayezu Jean Fidele kuzafatira ibihano Paul Were Ooko nyuma yo kubeshya ko yakoze impanuka ya moto.

Mu kiganiro Urukiko rw’Ubujurire rw’Imikino cyo kuri uyu wa Kane tariki 9 Gashyantare 2023, nibwo bavuze ko Paul Were Ooko yabeshye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko yakoze impanuka ku Cyumweru tariki 5 ubwo iyi kipe yari yagiye gukina na Kiyovu Sports bakanganya 0-0.

Amakuru yatangajwe na Fine FM ni uko Paul Were Ooko ashobora kuba yari yanyoye inzoga agasinda akaza kwitura hasi agakomereka mu ijosi ndetse no mu muhogo.

Uyu mukinnyi kuva yagera muri Rayon Sports akunze kuvugwaho imyitwarire mibi irimo ubusinzi bukabije, benshi mu bafana bakaba bifuza ko yahabwa ibihano kugira ngo asubire ku murongo.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Habuze gato ngo Heritier Luvumbu afatane mu mashati n’Umunyamabanga wa Rayon Sports bapfa ikintu gikomeye

Ari kubakoroga! Kylian Mbappé yahaye ihurizo PSG ryabananira akazigendera